Inama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara
y'Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence ari kumwe n’Umuyobozi
w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, umuyobozi uhagarariye Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), Bwana Eugène Mutangana ndetse
n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Havugimana Etiènne.
Muri iyi nama, hatanzwe ibiganiro bitandukanye harimo
gusobanura imbibi za Pariki ya Gishwati-Mukura igera mu mirenge 9 y’uturere twa
Rutsiro, Ngororero na Nyabihu, ubushakashatsi bwakozwe ku nyamaswa zigaragara
muri Gishwati-Mukura hibandwa ku ndya-nyama harimo imondo, imbwebwe, impyisi
n’imbwa z’inyagasozi ndetse no kubisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ingurane ku
matungo ye yangirijwe n’inyamaswa ziba muri pariki.
Mu biganiro byatanzwe, hagarutswe ku mbogamizi zigihari
zibangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye ku bijyanye no
kubungabunga pariki arizo: Itegeko rishya ritunganya imbibi z’Akarere
k’ubuhumekero bwa pariki ritaremezwa, inyamaswa z’agasozi zikiri mu mashyamba
y’amaterano zitazwi;
Abaturiye pariki bagikora ibikorwa byangiza birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuragiramo amatungo, kwahiramo ubwatsi, gutema ibiti no gutashya, n’ibindi; inzuri zitujuje ibisabwa, kudatangira amakuru ku kigihe ku byangijwe kugira ngo hakorwe ubusesenguzi mbere yo kwishyurwa,...
Naho ku borozi, bagaragaje ko igiciro cyishyurwa ku itungo mu gihe
ryariwe n’inyamaswa kiri hasi cyane, ugereranyije n’agaciro k’itungo.
Muri iyi nama hafashwe ingamba zitandukanye zirimo ko aborozi
bagomba kuzitira inzuri zabo neza, ku buryo inyamaswa zidapfa gusatira amatungo
yabo; gushaka uburyo imbwa z’inyagasozi zakwicwa kugira ngo zidakomeza kurya
amatungo cyane cyane amagufi; gushyiraho imitego yo gufata inyamaswa mu nkengero
za pariki ndetse n’aborozi bakazahabwa amahugurwa yo kuyikoresha, gushaka
abashumba bizewe kandi bashoboye bagakorerwa n’amakarita, kwihutisha itegeko
rigaragaza imbibi z’ubuhumekero bwa Pariki, imikoranire y’inzego z’ubuyobozi
n’iz’ubutabera mu guhana abarenga ku mategeko yo kubungabunga pariki ya
Gishwati-Mukura n’umukandara wayo, gukangurira aborozi kwitabira ubwishingizi
bw’amatungo, n’ibindi bitandukanye.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano muri
aka Karere, abayobozi b’amashami y’ubuhinzi n’ubworozi, abakozi ba RDB bakorera
kuri Pariki ya Gishwati-Mukura n’abahagarariye aborozi mu turere twa Rutsiro,
Nyabihu na Ngororero.
Madamu Murekatete yashimiye RDB ku bushakashatsi bamaze kugeraho, mu rwego rwo kumenya inyamaswa ziba muri pariki ya Gishwati Mukura, aho yagize ati “nidukomeza ubufatanye, umworozi azakora ubworozi bwe atekanye kandi dukwiye gukomeza gushaka ingamba zatuma iki kibazo kirangira burundu."

Src: Rutsiro.gov.rw
