Ruti Joël yatangaje ko agiye gutaramira mu Bubiligi anateguza Album

Imyidagaduro - 23/10/2026 5:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Ruti Joël yatangaje ko agiye gutaramira mu Bubiligi anateguza Album

Umuhanzi Ruti Joël, umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki gakondo nyarwanda, agiye kongera guhura n’abakunzi be baba mu Bubiligi, mu gitaramo kizaba umwanya wo kwishimira umuco nyarwanda no kumenya ibihangano bishya ari gutegura.

Iki gitaramo cyiswe “Rumata Show: Ijoro Rya Gakondo Part II” giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukuboza 2026, kizabera muri Birmingham Palace mu Bubiligi, guhera saa mbiri z’ijoro (20:00). Kwinjira bizaba ari amayero 45.

Ni ku nshuro ya kabiri hateguwe iki gitaramo, cyibanda ku muziki gakondo, kikaba umwanya wo guhuza Abanyarwanda n’abandi bakunda umuco w’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo n’imbyino byibutsa umwimerere w’Igihugu.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joël yavuze ko iki ari kimwe mu bitaramo bimufasha guhura n’abakunzi be baba hanze y’u Rwanda, anatangaza ko azakoresha uyu mwanya mu kubateguza Album ye nshya yitegura gushyira hanze mu 2027.

Yagize ati: “Ni ibitaramo byanjye ngira hanze y’igihugu nkahura n’abankunda, mbateguza Album yanjye izasohoka umwaka utaha yitwa ‘Tinya’.”

Uyu muhanzi kandi yatangaje ko ari mu myiteguro irimo no gufata amashusho y’indirimbo nshya, mbere y’uko yerekeza mu Bubiligi. Icyakora, avuga ko atarifuza gutangaza byinshi ku byo ateganyiriza abakunzi be, kuko hari ibindi abateguriye azagenda abereka igihe nikigera.

Yagize ati: “Ndi gukora amwe mu mashusho y’indirimbo nshya mbere y’uko ngenda. Gusa indirimbo ni agaseke gapfundikiye. Abakunzi banjye bitege kwishima no kubona utuntu tugiye dutandukanye muri ‘Performance’ yanjye.”

Aya magambo agaragaza ko igitaramo cye kitazaba umwanya wo kuririmba indirimbo zisanzwe zimaze kumenyekana gusa, ahubwo ko abakunzi be bashobora no kuzabona ibindi bishya biri mu myiteguro y’ibikorwa bye bya muzika.

Ruti Joël ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu gukomeza gukundisha abato umuziki gakondo nyarwanda, binyuze mu bihangano bivuga ku rukundo, umuco n’imibereho y’Abanyarwanda.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yagiye ashyira hanze indirimbo zagiye zimufasha kwagura umubare w’abamukurikira, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Muri Album ye yitwa ‘Musomandera’, yakoze ku bufatanye na nyakwigendera Yvan Buravan, hakubiyemo indirimbo nka “Igikobwa”, “Cunda”, “Rumata”, “Nyambo”, “Gaju”, “Akadege” na “Rwagasabo”, n’izindi.

Indirimbo “Rumata” ni imwe mu zamufashije gukomeza kumenyekana, inaba intandaro yo gukoresha iri zina mu gitaramo ategerejwemo mu Bubiligi.

Undi mushinga w’indirimbo ze ni Album ‘Rutakisha’, yakoranye na Clement Guitarist, ikubiyemo indirimbo nka “Rutakisha”, “Mama We”, “African Girl”, “Umumararungu”, “Dore” na “Mannequin”. Yanakoranye n’abandi bahanzi, barimo Mike Kayihura mu ndirimbo “Rasana”.

Mu gihe ategura Album nshya ‘Tinya’, igitaramo cyo mu Bubiligi ni umwe mu myanya azahuriramo n’abakunzi be, akabagezaho umuziki we ndetse akabaha amakuru y’ibikorwa bye biri imbere.

Ku bakunzi b’umuziki gakondo bazitabira “Rumata Show: Ijoro Rya Gakondo Part II”, tariki ya 5 Ukuboza 2026 izaba umwanya wo kongera kwishimira inganzo ya Ruti Joël, mu gihe na we akomeza kwagura ibikorwa bye no gutegura ibihangano bishya azageza ku bakunzi be mu 2027.

Ruti Joël agiye gutaramira abakunzi be mu Bubiligi mu gitaramo “Rumata Show: Ijoro Rya Gakondo Part II” kizaba ku wa 5 Ukuboza 2026


Ruti Joël yatangaje ko ari gutegura amashusho y’indirimbo nshya mbere yo kwerekeza mu Bubiligi, aho azataramira abakunzi be anabateguza Album ye nshya “Tinya” iteganyijwe mu 2027


“Rumata Show: Ijoro Rya Gakondo Part II” ni igitaramo kizahuza abakunzi b’umuziki gakondo mu Bubiligi, aho Ruti Joël azataramira abacyitabira, akabagezaho inganzo ye




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...