Ruti Joël yahishuye impano yahawe na Ambasaderi Busingye izagaragara kuri Album 'Rutakisha' -VIDEO

Imyidagaduro - 28/07/2025 9:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruti Joël yahishuye impano yahawe na Ambasaderi Busingye izagaragara kuri Album 'Rutakisha' -VIDEO

Umuhanzi w’umunyarwanda ukora injyana gakondo, Ruti Joël yahishuye ko yahawe impano idasanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, ubwo yari yagiye gutaramira Abanyarwanda baba i Londres. Muri iyo mpano harimo inkweto zo mu bwoko bwa All Star - Converse, avuga ko zizagaragara mu mashusho y’indirimbo nshya iri kuri Album ye ya kabiri yise ‘Rutakisha’.

Ruti Joel yari mu Bwongereza mu gitaramo gikomeye yakoze ku wa 4 Nyakanga 2025, cyabereye i Londres aho yari kumwe na Clement The Guitarist, umucuranzi bakorana bya hafi mu bitaramo by’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza kwizihiza Umunsi wo Kwibohora, aho uyu muhanzi uzwi cyane kubera Album ye ya mbere Musomandera, yanyuze benshi mu bihangano bya gakondo bisanzwe bimuranga.

Nyuma y’icyo gitaramo, Ruti Joel yahise agaruka i Kigali aho yahise yitabira ibitaramo bikomeye birimo ibyo gufungura iserukiramuco ‘Giants of Africa’, ndetse no kuririmbana na Lionel Sentore mu gitaramo cyo kumurika Album ye ‘Uwangabiye’, cyabaye ku wa 27 Nyakanga 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali).

Mu kiganiro na InyaRwanda, Ruti Joel yavuze ko Album ‘Rutakisha’ ari iya Clement The Guitarist, ariko ko ari we waririmbye indirimbo 10 ziyigize, zose zikaba zaratunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Clement ubwe.

Yagize ati “Twamaze kurangiza igice cy’akazi ko kuririmba, ubu turi mu myitozo yo kuziririmba neza ku buryo tuzazishyira hanze mu buryo butunganye. Izina 'Rutakisha' rifite inkomoko ku kivugo ariko kandi rifite igisobanuro cy’ubutwari.”

Avuga ko iyi Album yuzuyemo ubutumwa bwo gukunda igihugu, kurinda amahoro, ndetse hakabamo n’ijyana ya Fusion, gakondo n’iyindi igezweho.

Yanasobanuye ko indirimbo imwe yo kuri iyi Album yayiririmbiye muri BK Arena mu birori by’iserukiramuco rya Giants of Africa, ndetse bikaba byari ubwa mbere ayishyira imbere y’abafana benshi.

Ruti Joel yavuze ko umwe mu mitako n'ibikoresho bizagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Rutakisha’, ari inkweto ya Converse (All Stars) yahawe na Ambasaderi Busingye nyuma y’igitaramo cyabereye mu Bwongereza.

Yagize ati: “Yampaye impano irimo ibintu byinshi, kimwe muri byo ni inkweto ya Converse. Nayimanitse mu nzu yanjye nk'ikimenyetso cy'icyubahiro, kandi izagaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Rutakisha’ itarajya hanze. Nahise nyibika neza kugira ngo hatazagira uyinyiba.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko Ambasaderi Busingye yamweretse urukundo n’ubwitange, ndetse akanamuherekeza ku kibuga cy’indege amuha impamba y’urugendo, akagaruka mu Rwanda amahoro. Ati: “Naririmbye biramunezeza. Yaramperekeje, ampa n’impamba, nyigeza mu Rwanda amahoro. Byaranshimishije cyane.”

Ruti Joel avuga ko ubufatanye bwe na Lionel Sentore bwaturutse ku biganiro bagiranye mu gihe bari mu Bubiligi. Yagize ati: “Kumva ijwi rya Jules, irya Lionel, irya Charles, bituma niyumva ukundi kuntu. Buri wese afite umwihariko n’umunezero atanga.”

Album ‘Rutakisha’ itegerejwe na benshi, izaba igihangano gikubiyemo ubutumwa bwimbitse ku muco, ubutwari no gukunda igihugu, mu buryo bugezweho ariko bwubakiye ku mizi ya gakondo.


Ruti Joël Ruti Joel hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, nyuma y’igitaramo cyo kwizihiza kwibohora i Londres

Ambasaderi Busingye aha Ruti Joel impano irimo inkweto za Converse zizagaragara kuri Album ‘Rutakisha’


Ruti Joel yashimye Ambasaderi Busingye nyuma y’umwanya udasanzwe bamaze baganira 

Ruti Joel aririmbira imbere y’abitabiriye igitaramo ‘Uwangabiye’ cya Lionel Sentore 

Ruti Joel ari kumwe na Clement bakoreye igitaramo gikomeye i Londres mu Bwongereza







KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUTI JOEL

KANDA HANO UREBE UKO RUTI JOEL YITWAYE MU GITARAMO CYA LIONEL SENTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...