Ni ibirori byizihijwe ku rwego rw’Igihugu
muri sale y’umujyi wa Kigali ndetse no mu ishuri rya Christus Umwami mu karere
ka Nyanza aho abitabiriye ibi birori bari biganjemo abana bato mu rwego rwo
gukomeza kubatoza gukunda ururimi rwabo kavukire.
Ibi birori byari byitabiriwe na
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Intebe y’Inteko, uwari
uhagarariye Minisiteri y’uburezi, abana biga mu ishuri Umuco ryo mu Bubiligi, abanyeshuri
biga mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda ndetse n’abandi.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’urubyiruko
n’iterambere ry’ubuhanzi yasabye abantu bose gukomeza gusigasira Ikinyarwanda
ndetse no gukosora abavuga nabi nkana Ikinyarwanda byumwihariko ku mbuga
nkoranyambaga.
Yagize ati “Hari abantu bari ku mbuga
nkoranyambaga bafata umwanya bakigisha Ikinyarwanda, bakosa bakabigira inama,
ariko harimo abantu b’ibifura badakunda gukosorwa. Ndagira ngo nkoreshe iyi
ndangururamajwi nsabe abantu bakomeza kwigisha ikinyarwanda ku mbuga
nkoranyambaga kudacika integer. Kwigisha ni uguhozaho hanyuma ibifura n’abadashaka
kwiga baba babibonye bakigiza nkana.”
Yavuze ko kuvuga neza Ikinyarwanda
bitavuze ko utari umusirimu. Ati “Kuba umusirimu ntibisobanura kwibagirwa uwo
uriwe, ntibisobanura gusiribanga umuco wawe.”
Ruti Joel wataramiye abitabiriye ibi
birori, yavuze ko kugoreka Ikinyarwanda nkana ataribyo bigira umuntu umusirimu ahubwo
ko kuvuga neza Ikinyarwanda, ukamenya no kuvuga neza izindi ndimi bigira
agaciro kuruta kuvangavanga.
Agaruka ku bushakashatsi Inteko y’Umuco
yakoze mu turere twose tw’Igihugu mu 2025, Amb. Masozera Robert yavuze ko
ubushakashatsi bwagaragaje ko 94% by’Abanyarwanda bemera ko Ikinyarwanda ari
ururimi rwabo kavukire kandi barufata nk’ikirango cy’Ubunyarwanda.
Yongereye ko ariko ku rundi ruhande,
ubwo bushakashatsi bwagaragaje ibibazo bikigaragara bibangamiye Ikinyarwanda,
birimo:
1
Kugoreka cyangwa gukoresha nabi Ikinyarwanda.
2Ikibazo cy’ivangandimi aho byagaragaye ko mu
Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha
Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi.
3
Ikibazo cyo guhinyura Ikinyarwanda.
Muri ibi birori, hahembwe abahize
abandi mu marushanwa ya videwo y’umunota umwe, umuntu asobanura imikoreshereze
myiza y’Ikinyarwanda.
Ku manota 90.2%, videwo ngufi y’umusizi
Murekatete Claudine yahize izindi mu marushanwa ya videwo ngufi yiswe 'Umunota
w’Ikinyarwanda. Yegukana igihembo cy'amafaranga 1,000,000 Frw.
Ku mwanya wa 2 haje videwo ya
TWAGIRAMUNGU Charles, yagize amanota 85.2% yegukana igihembo cy'amafaranga
700,000 Frw.
Naho umwanya wa 3 wegukanywe na videwo ya Eric NSABIMANA yagize amanota 81.6% yegukana igihembo cy'amafaranga 500,000 Frw.
Minisitiri Utumwatwishima yasabye urubyiruko kutavanga indimi no kunoza Ikinyarwanda
Intebe y'Inteko, Amb Robert yavuze ibyavuye mu bushakashatsi Inteko y'Umuco yakoze
Umusizi Murekatete Claudine yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya 'Umunota w’Ikinyarwanda'
Dogiteri Nsabi yegukanye umwanya wa gatatu
Bamwe mu bana baturutse mu Ishuri Umuco ryo mu Bubirigi bitabiriye uyu munsi
Ruti Joel yataramiye abitabiriye ibi birori byo kwizihiza umunsi wahariwe ururimi gakondo
