Ku wa 26
Ukuboza 2023, nibwo Ruti Joel yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ye
ya mbere yise “Musomandera " cyabereye mu Intare Conference Arena.
Ni Album
yari yashyize hanze muri Mutarama iriho indirimbo 10 zitsa cyane ku muco. Album
ye igizwe n’indirimbo zirimo; Rwagasabo, Musomandera, Ibihame, Nyambo, Gaju,
Cunda, Akadege, Amaliza, Murakaza n’Ikinimba.
Kuva
icyo gihe, yitabiriye ibikorwa birimo Rwanda Day, ndetse ari mu bahanzi
baririmbye mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe
Abatutsi mu 1994.
Nyuma
yajyanye na Massamba Intore mu gitaramo yakoreye muri Uganda, aho yataramiye
Abanyarwanda n’abandi batuye muri iki gihugu.
Uyu
muhanzi ubu ari kwitegura kuzataramana na Cyusa Ibrahim mu gitaramo cye yise ‘Migabo
Live Concert’ kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Kamena 2024 muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ubwo
yari mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2024,
Ruti Joel yavuze ko muri uyu mwaka yagabanyije ibikorwa mu rwego rwo kwitegura
neza ibyo ashaka kuzagaragariza abanyarwanda, ariko kandi ari no gukora ku
ndirimbo yahimbiye Perezida Kagame.
Asubiza
ikibazo cy’umunyamakuru wa InyaRwanda, Ruti Joel yumvikanishije ko uyu mwaka wa
2024 yawugenewe Perezida Kagame, bituma nta y’indi ndirimbo azasohora, uretse
iyo yamuhimbiye.
Ati “Uyu
mwaka kuri njyewe nawugeneye Umukuru w’Igihugu kubera ko hari n’indirimbo
namuteguriye ngiye gusohora vuba yitwa ‘Mukota’."
Nubwo
bimeze gutya ariko, avuga ko ari gukora kuri Album ye ya kabiri nubwo atazi
igihe azayishyirira hanze. Ati “Hanyuma Album ya Kabiri nayo ndi kuyikoraho,
ariko sinzi igihe nzayirangiriza, naba ngiye kubeshya."
Ruti ni
umusore w’urubavu ruto wakuriye iruhande rwa Massamba Intore na Jules Sentore
bamuharuriye urugendo rw’umuziki we. Byasembuwe no kuba umwe mu bagize Gakondo
Group n'itoreri Ibihame anywana n’umuco kuva ubwo.
Ijwi
ry’uyu musore ryumvikanye mu ndirimbo ‘Diarabi’ yakoranye na Jules Sentore ndetse
na King Bayo witabye Imana.
Ni
indirimbo nawe avuga ko yamwaguriye amarembo y’umuziki, abatari bamuzi
batangira kubazanya ngo uwo musore ni nde w’ijwi ryiza!
Muri
Gashyantare 2019 yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘La vie est belle’
yasubiyemo y’umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki Papa Wemba. Iyi ndirimbo
yumvikana mu rurimi rw’Igifaransa n’Igiswahili.
Uyu
musore avuga ko gukurira muri Gakondo Group byamufashije kumenya kubyina no
guhamiriza mu Ibihame Cultural Troupe yigiramo imibyinire gakondo n’ibindi.
Urugendo
rw’umuziki we yarushyigikiwemo na Masamba Intore wamuhaye album z’indirimbo ze
azigiraho kuririmba ndetse ngo rimwe na rimwe bakoranaga imyitozo yo kuririmba.

Ruti Joël
yatangaje ko umwaka wa 2024 yawugeneye Perezida Kagame, biri mu mpamvu muri iki
gihe ashyize imbere kurangiza indirimbo yamuhimbiye

Ruti
yavuze ko nubwo bimeze gutya ariko ari gukora kuri Album ye ya kabiri
KANDAHANO UREBE IKIGANIRO RUTI JOEL AVUGA KU NDIRIMBO YAHIMBIYE PEREZIDA KAGAME