Ruti Joel n’Indashyikirwa bategerejwe mu gitaramo cyahujwe n’Icyumweru cyo Gukunda Igihugu

Imyidagaduro - 17/09/2026 4:16 PM
Share:

Umwanditsi:

Ruti Joel n’Indashyikirwa bategerejwe mu gitaramo cyahujwe n’Icyumweru cyo Gukunda Igihugu

Umuhanzi w’umuziki gakondo, Ruti Joël, agiye guhurira n’Itorero Indashyikirwa mu gitaramo cyiswe “Gakondo Iganze, Umugoroba w’Inkotanyi”, cyateguwe mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda gutangira mu buryo bwihariye Icyumweru cyo Gukunda Igihugu.

Iki gitaramo kizaba ku wa 26 Nzeri 2026, kibere muri Kigali Universe, aho abakunzi b’umuco n’umuziki gakondo bazahurira mu mugoroba wiganjemo indirimbo, ubuhanzi n’ubutumwa bushingiye ku Rwanda n’amateka yarwo.

Abateguye iki gitaramo bavuga ko atari umwanya wo kwidagadura gusa, ahubwo ko ari n’umwanya wo kongera gukundisha abantu umuco nyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, no kubibutsa agaciro ko kumenya amateka n’umuco by’igihugu.

Charles Mwafurika, umwe mu bagize Itorero Indashyikirwa, yabwiye InyaRwanda ko igitekerezo cy’iki gitaramo ari ugufasha Abanyarwanda kwinjira mu cyumweru cyahariwe gukunda Igihugu, babinyujijemo mu buhanzi gakondo.

Yagize ati: “Ni igitaramo kigamije kwinjiza Abanyarwanda mu cyumweru cyo gukunda Igihugu.”

Mwafurika yavuze ko ibitaramo bishingiye ku muco n’umuziki gakondo bifite uruhare mu kongera gutuma abantu b’ingeri zitandukanye basubira ku muco wabo, bakawumenya kandi bakawukunda.

Ati: “Ibitaramo gakondo bifasha kongera gukumbuza abantu umuco wacu no kwigisha amateka y’igihugu cyacu, cyane cyane mu rubyiruko. Tubahamiriza ko nta cyiza nko kumenya aho tuvuka.”

Ruti Joël ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bazwiho guha umwanya ukomeye umuziki gakondo, akawusangiza abakunzi b’umuziki mu buryo bujyanye n’ibihe.

Mu myaka amaze mu muziki, yakoze imishinga y’indirimbo yagiye imwongerera abakunzi, irimo Album “Rutakisha” yakoranye na Clement Guitarist ndetse na “Musomandera”, yamuritse mu gitaramo cyabaye mu 2023.

Mu bihangano bye byamenyekanye harimo “Cunda”, “Rasana”, “Rumata”, “Igikobwa” na “Ngwino Mama”, hamwe n’izindi ndirimbo zagiye zigaragaza umwimerere w’injyana gakondo.

Inganzo ya Ruti Joël kandi ifitanye isano ikomeye n’umuryango we, kuko yagiye agaragaza ko umuco n’indirimbo gakondo yamenye mu buryo bwimbitse yabigizemo uruhare rukomeye umubyeyi we, cyane cyane nyirakuru.

Mu gitaramo cyo kumurika Album ye “Musomandera” mu 2023, nyirakuru wa Ruti Joël yanagaragaye aririmbana na we mu ruhame, ibintu byagaragaje uburyo umuziki gakondo ufite umwanya wihariye mu mateka y’umuryango we.

Nyirakuru wa Ruti Joël yaje kwitaba Imana mu 2025, ariko ibyo yamutoje n’indirimbo yamutoje gukunda bikomeje kuba igice cy’urugendo rw’ubuhanzi bwe.

Itorero Indashyikirwa na ryo rimaze kumenyekana mu bikorwa bishingiye ku muco, umuziki gakondo n’ubutumwa bukangurira Abanyarwanda gukunda igihugu no guha agaciro amateka yabo.

Abagize Indashyikirwa Iganze Gakondo bazwi mu ndirimbo zirimo “Gakondo Iganze” na “Intaramanaguhiga”, ndetse n’izindi ndirimbo gakondo zakunzwe n’abakunzi b’uyu muziki.

Ni itsinda rikunze kwifashisha injyana n’inganzo gakondo mu kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku muco nyarwanda, urukundo rw’igihugu n’amateka, ari na byo bizaba ku isonga mu gitaramo cya “Gakondo Iganze, Umugoroba w’Inkotanyi.”

Kuba Ruti Joël n’Itorero Indashyikirwa bagiye guhurira kuri uyu munsi, bizatuma abakunzi b’umuziki gakondo babona umwanya wo kwishimira ibihangano bishingiye ku muco nyarwanda, mu gihe Abanyarwanda bazaba batangiye Icyumweru cyo Gukunda Igihugu.

Iki gitaramo kandi kiri mu bikorwa bigaragaza uburyo umuziki n’umuco bishobora gukoreshwa mu gukomeza gusigasira amateka no kugeza ku rubyiruko ubutumwa bwo kumenya inkomoko yarwo no guha agaciro umurage w’Abanyarwanda.


Ruti Joel agiye gutaramira muri Kigali Universe mu gitaramo cyahujwe n’Icyumweru cyo gukunda Igihugu


Itorero Indashyikirwa ryamamaye mu ndirimbo zinyuranye, rivuga ko iki gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwabo rw’umuziki



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...