Ruti Joel, Dj Brianne na Rusine bagiye guhurira mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Imyidagaduro - 01/05/2026 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruti Joel, Dj Brianne na Rusine bagiye guhurira mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Igitaramo cy’urwenya cya Gen-Z Comedy gikomeje kwaguka no gukurura imbaga y’abakunzi b’imyidagaduro, aho ku nshuro ya vuba hagiye kongera guhurira amazina atandukanye mu myidagaduro y’u Rwanda, arimo Ruti Joel, Dj Brianne na Patrick Rusine.

Iki gitaramo gitegerejwe na benshi kizaba ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, kibere muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahasanzwe habera ibikorwa bikomeye bitandukanye by’imyidagaduro n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe imbaga y’abantu.

Byitezwe ko kizaba gitandukanye n’ibisanzwe, kuko ku nshuro ya mbere Dj Brianne azahurira ku rubyiniro rumwe na mugenzi we Tesha, basanzwe bakorana ibiganiro bizwi cyane kuri YouTube byitwa “Brianne Vlogue”.

Uretse kuba bazwi mu gutanga ibiganiro, ni ubwa mbere bagiye kugaragara mu gitaramo cy’urwenya, ibintu byitezweho kuzana umwihariko mushya.

Si bo gusa bazaba bafite icyo batanga gitandukanye, kuko na Ruti Joel, umuhanzi uzwi mu njyana gakondo, na we azaba ari ubwa mbere ataramiye muri Gen-Z Comedy. Ibi byerekana uburyo iki gitaramo kigenda gifungura imiryango ku bahanzi batandukanye, hatitawe ku njyana cyangwa umwihariko bafite.

Ku ruhande rw’abanyarwenya, abazasusurutsa abazitabira iki gitaramo ni benshi kandi basanzwe bazwiho gutanga ibyishimo.

Harimo itsinda rya MC Kandi na Musa, Clement Inkirigito, Umushumba, Pirate, Rumi, Muhinde, ndetse na Fally Merci uzaba ari we uyoboye igitaramo.

Naho Patrick Rusine we, azaba agarutse mu byo gusetsa asanzwe amenyereweho, akabifatanya n’urugendo rwe rw’itangazamakuru.

Mu myaka ishize, ibitaramo bya Gen-Z Comedy byagaragaje impinduka ikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda. Byahaye urubyiruko urubuga rwo kwidagadura, gusabana no guseka, ibintu byari bikenewe cyane cyane mu buzima bwihuta bwa buri munsi.

Uretse kuba ari ahantu ho gusetsa gusa, byabaye n’urubuga rwo kugaragaza impano nshya, ndetse no guhuza abakunzi b’urwenya n’abahanzi mu buryo budasanzwe.

Abitabira ibi bitaramo bagaragaza ko bibafasha kuruhuka mu mutwe, kwiyibagiza imihangayiko y’ubuzima bwa buri munsi, no gusabana n’abandi mu mwuka w’ibyishimo. Ni imwe mu mpamvu Gen-Z Comedy ikomeje gukura no gufata indi ntera mu myidagaduro y’imbere mu gihugu.

Iki gitaramo cyo ku wa 7 Gicurasi 2026 gitegerejweho kuzaba ari ikindi cyongera amateka muri uru rugendo, cyane ko guhuza abahanzi, aba-DJ n’abanyarwenya ku rubyiniro rumwe bikomeje kuba umwihariko ukurura benshi.

Umuhanzi wa gakondo Ruti Joel yiteguye gususurutsa abakunzi b’urwenya mu buryo budasanzwe

 

Ku nshuro ya mbere, Brianne na Tesha bagiye guhurira ku rubyiniro rwa Gen-Z Comedy


Umunyamakuru Rusine agiye kongera kwerekana impano ye mu rwenya

Fally Merci utegura ibi bitaramo, avuga ko kuri iyi nshuro Gen-z Comedy izaba yihariye



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...