Rutanga Eric abona umukino wa APR FC na Rayon Sports warabaye uw’ikivandimwe

Imikino - 12/01/2026 11:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Rutanga Eric  abona umukino wa APR FC na Rayon Sports warabaye uw’ikivandimwe

Rutanga Eric uheruka gusezera ku gukina umupira w’amaguru akaba yarakiniye Rayon Sports na APR FC, yavuze ko umukino uhuza aya makipe yombi wabaye uwa kivandimwe nta guhangana kukiwurimo.

Mu kiganiro yagiranye na Isango Star, Rutanga yasobanuye uko byabaga bimeze agikina iyo Rayon Sports yabaga igiye gucakirana na APR FC, amakipe afatwa nk’amakeba mu Rwanda. Yavuze ko akenshi muri uyu mukino umukinnyi aba adafite ubwoba bw’umukinnyi mugenzi we bahurira mu kibuga ahubwo ko buba bushingiye ku gitutu.

Ati: ”Akenshi ntabwo utinya abakinnyi ahubwo ni igitutu cy’abafana kuko umukinnyi muba muri buhurire mu kibuga n’ubundi. Ahubwo igitutu cy’ukuntu biba byavuzwe cyane, itangazamakuru, ibintu nk'ibyo ni byo bigushyushya mu bwonko”.

Yavuze ko ibi bituma iyo umukinnyi adasanzwe abimemyereye usanga ‘derby’ imugora akaba ari na cyo kibazo Rayon Sports yahuye nacyo ku mukino iheruka gutsindwamo na APR FC ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2025.

Ati: ”Rero iyo uri umukinnyi utamenyereye ‘derby’ ari nk’ubwa mbere ugiye kuyikina niho usanga yamunaniye ni na cyo cyagonze Rayon Sports ejo”.

Rutanga Eric yavuze ko iyo Rayon Sports na APR FC zigiye guhura hombi haba hari igitutu. Ati: ”Igitutu uba ugifite kuko nk'iyo umukino uri ejo ujya kubona ukabona aba Afande baje kubaganiriza. Ku ruhande rwa Rayon Sports ho usanga ubwo icyo Cyumweru abafana baba buzuye ku kibuga cy’imyitozo..,uko ni ko uba usanga igitutu kizamuka”.

Yavuze ko nk’umukinnyi wakiniye amakipe yombi ahaba hari igitutu cyane iyo yatsinzwe ‘derby’ ari Rayon Sports bitewe n’abafana benshi.

Rutanga yavuze ko ‘derby’ nta guhangana igifite ahubwo yabaye ikivandimwe. Ati: ”Njyewe mbere y’umukino ubundi nta nubwo twavuganaga, umukino utaratangira, n'iyo wari kunsuhuza nta n’ikintu nari kuvugana nawe. Nyine ni uko ubungubu abantu babyoroheje, njyewe ubundi uriya mukino nabaga nawufashe nk’intambara.

Derby ya APR FC na Rayon Sports yaroroshye, ntabwo bagutsinda ibitego bine ngo ntimunarwane, ntimunagire ute, ngo byorohe kandi umufana atashye ababaye. Twebwe buri gihe umukino wabagamo kurwana. Derby yabaye kivandimwe kandi ubundi nta kivandimwe hariya."

Yavuze ko nubwo bo mu gihe cyabo mu kibuga ibintu byabaga bikomeye ariko nyuma y’umukino ko bahuraga bagasangira nta kibazo.

Rutanga abona umukino wa APR FC na Rayon Sports nta guhangana kukirimo 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...