Rutagambwa yemeye ko ari we washyize hanze amashusho ya Perezida wa Rayon Sports ava mu nama itarangiye

Imikino - 22/10/2025 4:04 PM
Share:

Umwanditsi:

Rutagambwa yemeye ko ari we washyize hanze amashusho ya Perezida wa Rayon Sports ava mu nama itarangiye

Rutagambwa Martin uhagarariye akanama nkempuramaka muri Rayon Sports yemeye ko ari we washyize hanze amashusho bari mu nama, ubundi Twagirayezu Thadee akayivamo itarangiye nyuma yo kutumvikana hagati yabo.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru ni bwo hagiye hanze amashusho y’abayobozi ba Rayon Sports bari mu nama baganira ku bijyanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’Inteko Rusange. Muri aya mashusho bigaragara ko abari muri iyi nama batari barimo barumvikana kuri iyi myanzuro ndetse bigera n'aho Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ayivamo arigendera itarangiye.

Rutagambwa Martin uhagarariye akanama nkempuramaka muri Rayon Sports aganira na SK FM yemeye ko aya mashusho ari we wayashyize hanze ndetse akaba yarayafashe abo ayafata babizi.

Ati: ”Ayo mashusho rero uwaba ayafite wese ntabwo yaba ayafite atarayakuye aho nayashyize kuko ni ayanjye njyewe ku giti cyanjye. Nta wundi wayafashe cyangwa ngo habe hari uwo natumye ngo ayisangize abandi ni njye ubwanjye wayifashe.

Njyewe ntabwo ndi umuntu uciriritse ushobora gukora ibintu nk'ibyo. Amashusho yose nafashe uwo uyabonamo buri wese aba abizi. Amashusho yose nyafata babizi kandi babireba kandi ntabwo gahunda mba mfite ziba zinyuranye n’igitekerezo dufite”.

Yavuze ko ayo mashusho yayafashe tariki ya 10 z’ukwezi kwa 9 gusa akaba yarayishyize hanze ku wa Mbere w’iki Cyumweru.

Rutagambwa yavuze ko impamvu yayashyize hanze ari ukubera ko Perezida wa Rayon Sports ahora yiyuburura ndetse agahakana ibyabaye.

Ati: “Njyewe nayisohoye kubera ko umuntu w’umugabo ahora yiyuburura. Mu kwiyuburura kwe agahakana ibyabaye ndetse agashaka n’abo abyegekaho mu kubeshya Abareyo. Ejo bundi ajya kuri Radiyo Rwanda arasabenya, aratukana, abeshya buri kimwe cyose yigira nk’imana ya Rayon Sports”.

Yavuze ko batanga Twagirayezu Thadee ahubwo ari ukubera amakosa akora ndetse anatanga ingero ku bandi bakoranaga nawe beguye nabwo kubera aya makosa ye.

Rutagambwa Martin yavuze ko bari barabonye igisubizo cy’ikibazo cy’amafaranga muri Rayon Sports gusa Twagirayezu Thadee akaba yarabyivanzemo.

Ati: “Ku bijyanye n’amafaranga twari twabonye igisubizo kandi twacyumvikanyeho n’uko twagize ibyago no guhura n’umugabo witwa Thadee aradukoroga.

Umushinga wa Rayon Sports ni igisubizo kirangiza ibibazo byayo byose. Twari tugiye kubyaza Rayon Sports umutungo wari kuzayitunga ikaba kompanyi ikomeye cyane ari na cyo abari kuyisenya uyu munsi barwanya baciye muri Thadee”.

Yavuze ko Abarwanya Rayon Sports babikora banyuze muri Thadee kubera ko ikibazo cy’ubukene bari barabateze cyari kirangiye.

Rutagambwa Martin yavuze ko ariya amashushoyayashyize hanze kugira ngo yerekane ikibazo bafite icyo ari cyo ndetse ko umuntu wese ufite ubwenge ariya mashusho yamusobanurira.

Rutagambwa yemeye ko ari we washyize hanze amashusho ya Perezida wa Rayon Sports ava mu nama itarangiye




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...