Rusizi: Imiryango 276 yakuwe mu manegeka

Amakuru ku Rwanda - 05/10/2026 8:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Rusizi: Imiryango 276 yakuwe mu manegeka

Imiryango 276 yari ituye mu gace gashobora kwibasirwa n’inkangu mu Murenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi, yimuriwe ahantu hafite umutekano mu rwego rwo kuyirinda ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi.


Iki cyemezo cyafashwe mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’imvura, aho ubuyobozi bukomeje gufata ingamba zo kurinda abaturage batuye ahantu hashobora kwibasirwa n’ibiza, cyane cyane inkangu n’imyuzure.

Imiryango yimuwe yatoranyijwe nyuma y’isuzuma ryakorewe ku baturage batuye muri ako gace, hagamijwe kumenya ibibazo bafite n’ubufasha bakenera kugira ngo bashobore kwimukira ahantu hizewe.

Nk’uko The New Times yabitangaje, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko iyo miryango yose yari imaze kuva muri ako gace k’amanegeka bitarenze ku wa 1 Nzeri 2026.

Iyo miryango yashyizwe mu byiciro bitatu, birimo iyari ikeneye ubufasha bw’amafaranga kugira ngo ibashe kwimuka, iyari ifite ubushobozi bwo kwiyishyurira ikiguzi cyo kwimuka ndetse n’iyari isanzwe ikodesha aho hantu, yasabwe guhita iva muri ako gace.

Indi miryango 82 yasabwe kuhava

Usibye iyo miryango 276 yimuwe ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), indi miryango 82 na yo yasabwe gushaka ahandi hantu ho kuba no kuva muri ako gace gashobora guteza ibyago ku buzima bw’abayigize.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko ubuyobozi buzaha iyi miryango ubufasha bw’igihe gito mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kuyimura.

Ati: “Bazahabwa ubufasha bwo kwishyura ubukode bugamije gutanga umutekano n’ubuzima butuje by’igihe gito, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kwimura iyi miryango.”

Iyi gahunda ije nyuma y’umuburo wa MINEMA w’uko ako gace ka Bugarama kari mu duce dufite ibyago byinshi by’inkangu mu gihe cy’imvura.

Ubuyobozi bukomeje gushishikariza abaturage batuye ahantu hashyizwe mu hari mu manegeka gukurikiza amabwiriza yo kwimuka no kujya ahantu hizewe, mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora guteza igihombo, imfu, n’ibindi bibazo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...