Iki
cyemezo cyafashwe mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy’imvura, aho ubuyobozi
bukomeje gufata ingamba zo kurinda abaturage batuye ahantu hashobora kwibasirwa
n’ibiza, cyane cyane inkangu n’imyuzure.
Imiryango
yimuwe yatoranyijwe nyuma y’isuzuma ryakorewe ku baturage batuye muri ako gace,
hagamijwe kumenya ibibazo bafite n’ubufasha bakenera kugira ngo bashobore
kwimukira ahantu hizewe.
Nk’uko
The New Times yabitangaje, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi,
Phanuel Sindayiheba, yavuze ko iyo miryango yose yari imaze kuva muri ako gace
k’amanegeka bitarenze ku wa 1 Nzeri 2026.
Iyo
miryango yashyizwe mu byiciro bitatu, birimo iyari ikeneye ubufasha
bw’amafaranga kugira ngo ibashe kwimuka, iyari ifite ubushobozi bwo
kwiyishyurira ikiguzi cyo kwimuka ndetse n’iyari isanzwe ikodesha aho hantu, yasabwe
guhita iva muri ako gace.
Indi
miryango 82 yasabwe kuhava
Usibye iyo
miryango 276 yimuwe ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi
(MINEMA), indi miryango 82 na yo yasabwe gushaka ahandi hantu ho kuba no kuva
muri ako gace gashobora guteza ibyago ku buzima bw’abayigize.
Umuyobozi
w’Akarere ka Rusizi yavuze ko ubuyobozi buzaha iyi miryango ubufasha bw’igihe
gito mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kuyimura.
Ati: “Bazahabwa
ubufasha bwo kwishyura ubukode bugamije gutanga umutekano n’ubuzima butuje
by’igihe gito, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cyo kwimura iyi miryango.”
Iyi
gahunda ije nyuma y’umuburo wa MINEMA w’uko ako gace ka Bugarama kari mu duce
dufite ibyago byinshi by’inkangu mu gihe cy’imvura.
Ubuyobozi
bukomeje gushishikariza abaturage batuye ahantu hashyizwe mu hari mu manegeka
gukurikiza amabwiriza yo kwimuka no kujya ahantu hizewe, mu rwego rwo kwirinda
ibiza bishobora guteza igihombo, imfu, n’ibindi bibazo.
