Rusine yahishuye uburyo Nkusi Arthur yamuciriye inzira muri ‘Comedy’ no kuri Radio

Imyidagaduro - 11/06/2026 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Rusine yahishuye uburyo Nkusi Arthur yamuciriye inzira muri ‘Comedy’ no kuri Radio

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Rusine Patrick, yavuze ko afite umwenda w’ishimwe kuri Nkusi Arthur, wamubereye igicumbi mu ntangiriro z’urugendo rwe muri Comedy, ndetse akamufasha kugera ku ntambwe nyinshi za mbere zamuhinduriye ubuzima.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram, Rusine yavuze ibi mu gihe yitegura kwizihiza imyaka 10 amaze akora urwenya rwo ku rubyiniro (Stand-up Comedy), agaragaza ko byinshi mu byo yagezeho bwa mbere yabikesheje icyizere Nkusi Arthur yamugiriye.

Yavuze ko Nkusi Arthur ari we wamuhaye amahirwe yo gutaramira abantu bwa mbere nk’umunyarwenya, amufasha gukora igitaramo cye cya mbere gikomeye cya Comedy, ndetse ko amafaranga ya mbere menshi yinjije muri uru ruganda, arimo na Miliyoni 1 Frw yahembwe, yayabonye kubera amahirwe yahawe na Nkusi.

Rusine yagize ati: “Mu gihe ngeze hafi kuzuza imyaka icumi nkora Comedy, ndashaka kubwira Arthur nti ‘urakoze’. Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko byinshi mu bintu bikomeye nagezeho bwa mbere byabaye kubera ko ari wowe wabanje kunyizera.”

“Wampaye amahirwe yo gutaramira abantu bwa mbere, gukora igitaramo cyanjye cya mbere cya Comedy, kubona Miliyoni ya mbere nakuye muri Comedy, ndetse unshakira n’akazi kanjye ka mbere kuri Radio.

Urakoze ku cyizere wangiriye, ku mahirwe wampaye no kuba warabaye umwe mu bantu bagize uruhare mu rugendo rwahinduye ubuzima bwanjye. Nzahora mbishima, muvandimwe.”

Rusine yanagaragaje ko amafaranga ya Miliyoni 1 Frw yinjije bwa mbere muri Comedy ari kimwe mu bimenyetso byerekana uburyo Nkusi Arthur yamubereye umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rwe.

Mu gusubiza ubu butumwa bwuzuyemo ishimwe, Nkusi Arthur yavuze ko yishimiye kuba yarabaye umwe mu bagize uruhare mu rugendo rwa Rusine, ariko ashimangira ko impano n’ubushobozi Rusine afite ari byo byatumye agera kure.

Yagize ati: “Nciye bugufi kandi ndashimira Imana kuba urugendo rwawe rwarateganyijwe, nanjye nkagira amahirwe yo kuba umwe mu barugizemo uruhare. Icyo navuga ni uko ubushobozi n’impano wari usanzwe ubifite muri wowe. Nizeye kandi ko hari byinshi biruta ibi uzageraho. Nanjye ndagushimira ku bucuti bwawe, cyane cyane ku kuba warambereye inyangamugayo.”

Kuri ubu, Rusine Patrick ni umwe mu banyamakuru bakorera Kiss FM Rwanda, akaba n’umwe mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Nkusi Arthur azwi cyane nk’umwe mu batangije kandi bagateza imbere ibitaramo bya Seka Live, byagize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rwa Comedy nyarwanda no guha amahirwe abanyarwenya benshi bageze ku rwego rwo kumenyekana imbere no hanze y’u Rwanda.

Ubuhamya bwa Rusine bugaragaza ko inyuma y’intsinzi y’abenshi hakunze kuba hari abantu bababereye urufunguzo rw’amahirwe ya mbere, kandi kuri we, Nkusi Arthur ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rw’imyaka icumi amaze mu mwuga wa Comedy.

 

Patrick Rusine yashimye mugenzi we Nkusi Arthur wamubereye inzira yo gukora ‘Comedy’

 

Rusine ari kwitegura kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu ruganda rwo gutera urwenya

Rusine ni umwe mu bategerejwe mu gitaramo cya Gen-Z Comedy cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...