Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, ni bwo umunyarwenya Rusine Patrick yatunguye umugore we Iyrn akamuba impano y'imodoka, ubwo bombi bari mu gitaramo ngarukamwaka cy'urwenya cyizwi nka "Kigali Comedy Club."
Ubwo yari ari ku rubyiniro muri iki gitaramo gikorwa mu Rurimi rw'Icyongereza, Rusine yapfukamye asa nk'ugiye kongera gusaba Iyrn kuzamubera umugore ariko ahita yisubiraho aragira ati: "Wakwemera kuzajya untwara mu modoka igihe nzajya mba nasinze?"
Abari aho bose basi bakoma amashyi batera agasaku k'ibyishimo maze Rusine ashyikiriza umugore we ibyangombwa byose by'imodoka.
Iyrn yatunguwe cyane amarira y'ibyishimo aramurenga, ahobera umugabo we amushimira, nuko yinjira mu modoka atangira kwizihirwa n'impano yahawe.
Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe babyaranye umwana w'umuhungu ariko bagahitamo kubigira ubwiru bukomeye, basezeranye imbere y’amategeko mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.
Guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyakora icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y’uko bibaruka imfura yabo.
Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y’amategeko ku wa 12 Nzeri 2024.
Rusine n’uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru z’urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.
Rusine wamamaye nk’umunyarwenya ni n’umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu Rwanda cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri filime yitwa ’Umuturanyi’ iri mu zikunzwe bikomeye.
Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w’ikimenyabose nyuma y’igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.
Umunyarwenya Rusine Patrick yahaye umugore we impano y'imodoka
Iyrn byamurenze asuka amarira
Ni imodoka iri mu mazina ye

Rusine aherutse gutungurana yambika umukunzi we impeta y'urudashira
Nyuma yaho bongeye gutungurana basezerana imbere y'amategeko
Rusine na Iyrn bafitanye umwana w'umuhungu bise Intwali umaze umwaka avutse