Uyu
munyarwenya, umukinnyi wa filime ndetse n’umunyamakuru wa Kiss FM, amaze kubaka
izina rikomeye mu gusetsa no gutanga inkuru zishingiye ku buzima bwa buri munsi
azivanga n’urwenya rutuma abantu bisanzura.
Ibitaramo
bye byiswe “Inkuru ya Rusine” byamaze kuba ikimenyetso cy’umwihariko we, aho
aba asangiza abakunzi be ubuzima bwe mu buryo bw’urwenya, ariko bunatanga
ubutumwa.
Rusine
aheruka gutaramira abakunzi be ku wa 30 Kanama 2025, mu gitaramo “Inkuru ya
Rusine II: From Dude to Daddy” cyabereye muri Institut Français du Rwanda.
Cyari
igitaramo cye cya kabiri gikomeye, nyuma y’icya mbere yakoze muri Kanama 2022 i
Camp Kigali, aho yari yahurije ku rubyiniro abandi banyarwenya bakunzwe barimo
Arthur Nkusi, Fally Merci, Joshua, Zaba MissedCall, Ambasaderi w’Abakonsomateri
n'abandi.
Nyuma
y’umwaka umwe yongeye gutangaza igitaramo cye bwite, aho yavuze ko ubu ari mu
cyiciro cya nyuma cyo kugitegura.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko icyabuze kugira ngo atangaze ku
mugaragaro amakuru y’igitaramo atari aho kizabera cyangwa ibindi bijyanye n’imitegurire
yacyo, ahubwo ari uko ashaka kubanza gutegura neza ibizaba bikigize.
Yagize
ati: "Igitaramo 'Inkuru ya Rusine' kiri hafi. Ahubwo n'uko hari ibintu
bitarakunda ngo mbitangaze ku mugaragaro neza. Kandi ibyo ntabwo bifite aho
bihuriye n'aho igitaramo kizabera, ahubwo njye mbere yo gutangaza igitaramo
ngomba kuba mfite nibura One Man Show ebyiri zanditse neza, ziteguye neza,
kugira ngo mpitemo ibyiza kurushaho. Ibyo nibimara kujya ku murongo, ni bwo
nzahita ntangaza igitaramo. Ariko uyu mwaka igitaramo kirahari rwose."
Aya
magambo agaragaza uburyo Rusine ashyira imbere ireme ry’ibyo ageza ku bakunzi
be, aho ahitamo kumara igihe kinini ategura aho kwihutira gutangaza igitaramo
ataranyurwa n’ibyo azakigaragarizamo.
Urugendo
rwa Rusine mu mwuga wo gusetsa rwatangiye mu 2018, ubwo yitabiraga irushanwa
rya Seka Rising Star, ryashakishaga impano nshya mu gusetsa. Ni irushanwa
ryamuhaye urubuga rwo kwigaragaza, aza gukomereza mu bitaramo bya Seka Live na
Seka Festival, ari na ho yatangiye kubaka izina.
Mu
2020, nyuma yo gukorana n’itsinda rya Arthurnation, yahuye na Clapton Kibonge,
batangirana urugendo muri sinema.
Bahereye
kuri filime “Umuturanyi”, ariko izina rye rirushaho kwamamara binyuze muri
filime “Mugisha na Rusine”, yakunzwe cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
ndetse n’abakunzi ba sinema nyarwanda.
Kuri
ubu, Rusine abarizwa mu banyarwenya bafite ibikorwa bihoraho mu myidagaduro
nyarwanda. Uretse gusetsa, akina filime, akanakora itangazamakuru, ibintu
byamufashije kugera ku bakunzi b’ingeri zitandukanye.
Nubwo
ataratangaza itariki, aho igitaramo kizabera ndetse n’abazagifatanyamo na we,
amagambo ye agaragaza ko “Inkuru ya Rusine III” itazatinda gutangazwa, ndetse
ko abakunzi b’urwenya biteganyirijwe ikindi gitaramo kizaba gikubiyemo inkuru
nshya zishingiye ku buzima bwe n’ibyamubayeho mu minsi ishize.
Mu gihe abakunzi be bategereje itangazo rasmi, Rusine yemeza ko icy'ingenzi kuri we ari ugutanga igitaramo cyujuje ubuziranenge, aho gutangaza itariki ataratunganya neza ibyo azereka abazacyitabira.

Rusine yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora igitaramo cye cya Gatatu “Inkuru ya Rusine III”

Rusine yavuze ko yita cyane ku gutegura ibyo azagaragaza mu gitaramo mbere y’uko aseruka

Rusine
yavuze ko mu gihe kiri imbere azatangaza aho igitaramo kizabera, ndetse n’abanyarwenya
bazafatanya
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUSINE AVUGA KU GITARAMO CYE
