Rurangirwa Louis wari mu itsinda rya Hunde Walter ryikuye mu matora ya FERWAFA yatabaje Perezida Kagame

Imikino - 26/07/2025 1:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Rurangirwa Louis wari mu itsinda rya Hunde Walter ryikuye mu matora ya FERWAFA yatabaje Perezida Kagame

Nyuma y’aho ku wa 25 Nyakanga 2025, itsinda ryari riyobowe na Hunde Walter ryakuye kandidatire yaryo mu matora y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Rurangirwa Louis, umwe mu bari bagize iri tsinda, yahisemo kwiyambaza Umukuru w’Igihugu asaba ko hakorwa iperereza kuri uko amatora ateguwe.

Uyu mugabo wari witezweho kuyobora Komisiyo y’Imisifurire ya FERWAFA, yifashishije urubuga rwa X (Twitter), avuga ko habayeho ivangura rishingiye ku itangwa ry’ibyangombwa. Yashimangiye ko amatora atari akwiye gukomeza mu buryo butagaragaramo uburinganire mu mitegurire.

Mu butumwa bwe, Rurangirwa yagize ati: "Amatora ya FERWAFA arimo uburiganya. Nk'umwe mu bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndifuza ko mukurikirana aya matora. Ntibyumvikana uburyo uruhande rumwe rubona ibyangombwa, urundi rukabibura kandi bitangwa n’urwego rumwe rwa Leta."

Itsinda rya Hunde Walter ryavuze ko ryafashe icyemezo cyo kutitabira amatora kubera ko ritabashije kubona ibyangombwa byemewe byose bikenewe kugira ngo kandidatire zabo zemerwe. Nubwo bavuga ko bubahirije ibisabwa byose hakiri kare, ngo ntibigeze basubizwa ibisobanuro ku mpamvu batabiherewe ku gihe.

Kwegura ku itsinda rya Walter na bagenzi be byatumye mu matora hasigaramo itsinda rimwe rihagarariwe na Shema Fabrice, we hamwe n’itsinda rye akaba ari bo bonyine bazahatanira kuyobora FERWAFA mu matora ateganyijwe ku wa 30 Kanama 2025. Ni amatora azasimbuza Komite Nyobozi iyobowe na Munyantwali Alphonse, irimo kurangiza manda yayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...