Rurageretse hagati ya Uwizeye Vivine n'ikinyamakuru Ishema ku ifoto ye bakoresheje

- 11/01/2013 12:32 PM
Share:
Rurageretse hagati ya Uwizeye Vivine n'ikinyamakuru Ishema ku ifoto ye bakoresheje

Umunyamideli wabaye uwambere mu babyibushye ku itariki ya 6/11/2011, Uwizeye Vivine ararega ikinyamakuru Ishema kuba barakoresheje ifoto ye mu nkuru yabo bagamije kumusebya no kumuha akato.

Mu kiganiro na Vivine yatangaje ko ifoto ye yakoreshejwe nabi mu buryo bugamje kumusebya mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru ISHEMA muri nimero ya 53 ku rupapuro rwa 13, iyo nkuru ikaba ifite umutwe ugira uti : “ Ku isi umubare w’abapfa bazize umubyibuho umaze gukuba 3 umubare w’abapfa bazize kurya nabi”

Kugeza ubu Uwizeye Vivine yareze ikinyamakuru Ishema mu nama nkuru y’itangazamakuru. Umwanzuro w’ikirego cye ntiwamunyuze ahitamo gukomeza mu nkiko.

UWIZEYE VIVINE

Uwizeye Vivine agiye kwitabaza inkiko kugira ngo arenganurwe.

Ati: “Ntabwo twabashije kumvikana muri MHC nahisemo gukomeza mu rukiko. Itangazamakuru ntabwo ribereyeho gusebya abantu ahubwo ni ukubarengera.”

“Icyo nifuza ni uko amategeko yakurikizwa n’ibyo yakoze akabihanirwa. Yanyoherereje message arambwira ko azakora inkuru anyiseguraho bigaragare ko yemera ikosa. Ngomba kugaragaza amakosa yabaye, nahawe akato”,Uwizeye Vivine

Umwanzuro w’iki kirego inyarwanda.com ifitiye copi wemeza ko UWIZEYE Vivine asaba Ishema indishyi z’akababaro zingana na  5,500,000 RWF. Ikindi ngo ni uko ikinyamakuru ISHEMA gikwiye gukora indi nkuru yisegura ku basomyi kubera iyo foto yakoreshejwe.

Vivine yemeza ko iyi nkuru yari igamije kumusebya no kumuha akato ndetse bikaba byaramugabanyirije imikoranire ye n’abo bakorana muri business ngo bitewe no kugaragara kw’ ifoto ye mu Kinyamakuru ISHEMA.

Ku ruhande rw’ikinyamakuru Ishema, umuyobozi wacyo Gakire Fidele yemeza ko ntagusebanya bakoze dore ko iyi nkuru itavugaga Vivine. Ati: “Twashakaga kugaragaza ko ikibazo cy’umubyibuho gihangayikishije isi. Twakoresheje ifoto ye nk’umuntu ubyibushye ariko nta n’amazina ye twashyize mu nkuru, nta n’ubwo ari we twavugaga.”

Yakomeje agira ati: “Ntakibazo gihari kuba twarakoresheje ifoto ye. Muri Media High Council basanze nta kosa dufite ariko we ntabwo yanyuzwe.”

Umuyobozi w’Inama nkuru y’itangazamakuru Bwana Emmanuel Mugisha yatangaje ko ikinyamakuru Ishema nta kosa cyakose gusa niba umwanzuro bafashe utanyuze urega afite uburenganzira bwo kwitabaza izindi nzego.

Ati: “Twamubwiye ko ntakumusebya kwabayeho, gusa twabwiye Ishema ko nabo igihe bakoresheje ifoto bagomba kujya bagaragaza source yayo. Nta harm yabayeho, gusa niba Vivine atabyishimiye yakwitabaza izindi nzego. Ifoto nta na hamwe isebya uriya mugore.”

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...