Ibi byaje bikurikira magambo yakiriwe nk'ivangura ruhu anibasira Mbappé ku giti cye nyuma y'umukino wa 1/8 cy'Igikombe cy'Isi, aho yamwise amazina asesereza ndetse anashimangira ko "yiyita Umufaransa kandi afite inkomoko muri Cameroun."
Mu ibaruwa yashyize ahagaragara, Amarilla yavuze ko ayo magambo yayanditse arakaye kubera ibyari bimaze kuba mu mukino. Ati: "Nabyanditse nkiri mu burakari. Nyuma naje kwicuza kuba naragututse nkoresheje amagambo nanjye ubwanjye njya numva bambwira."
Avuga ko nawe akunze guhura n'ivangura kubera uko asa n'inkomoko ye, asobanura ko ari umugore wo muri Amerika y'Epfo ufite amaraso y'Abasangwabutaka n'Abanye-espanye. Yavuze ko yahise asiba ubutumwa bwe kuko yabonye ko bushobora kuba bwarakomerekeje Mbappé.
Nubwo yemeye ko hari ibyo yicuza, Amarilla ntiyagarukiye aho. Yasabye Mbappé kwisubiraho ku magambo yamwise "umuntu uteye ishozi kandi udakwiriye umwanya arimo", avuga ko ayo magambo na yo ari ihohoterwa rimukorewe.
Yagize ati: "Ndasaba ko usubira ku magambo yawe ukansaba imbabazi. Nanjye sinzemera ihohoterwa. Niba utabikoze, nzatekereza no gukurikiza inzira z'amategeko ku cyo mbona nk'ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
