RURA yatangaje Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli

- 03/04/2022 9:53 PM
Share:

Umwanditsi:

RURA yatangaje Ibiciro bishya by'ibikomoka kuri peteroli

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu bijyiye kuzamuka, bitewe n’intambara yo muri Ukraine.

Ibyo biciro bizatangira kubahirizwa uhereye ku wa 04 Mata kugera ku wa 31 Gicurasi 2022.

Igiciro cya Lisansi ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,359 kuri Litiro;

Igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,368 kuri Litiro, bivuze ko Lisansi yiyongereyeho amafaranga 103 naho Mazutu ikaba yiyongereyeho 167 ku biciro byari bisanzwe.

Leta yatangaje ko  kandi yigomwe asaga miliyari 6 kugira ngo bitazamuka kurushaho.

Abantu bakaba bakomeje kwibaza niba ibi bitari butere kongera kuzamuka kw’ibiribwa n’ingendo, dore ko n’ubundi ubusanzwe byari byarazamutse cyane.


ITANGAZO RURA YASOHOYE 


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...