Run Up yateguje album anatangaza label ye nshya

Imyidagaduro - 04/06/2026 8:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Run Up yateguje album anatangaza label ye nshya

Nyuma yo gukemura ibibazo yari afitanye n’ikigo cya Siinko, Run Up yateguje imishinga ikomeye ari gutegura, anagaragaza isomo yakuye mu masezerano yigeze kugirana n’abafatanyabikorwa be.

Umuhanzi Emmanuel Kwizera wamamaye nka Run Up, hashize iminsi ibiri asohoye indirimbo “QUE PASO”, mu buryo bw'amashusho ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 149 kuri YouTube. Iyi ndirimbo ije nyuma y’ibyumweru bibiri isohotse ku mbuga zicururizwaho umuziki mu buryo bw’amajwi.

Ni imwe mu ndirimbo za mbere Run Up asohoye nyuma yo gufungura umuyoboro mushya wa YouTube, nyuma y’uko ibibazo yari amaranye igihe afitanye n’ikigo cy’Abanya-Nigeria bakoranaga bikemutse. 

Tariki ya 16 Mata 2026, ni bwo ikibazo cyari hagati ye n’iki kigo cyamurebereraga umuziki cyakemutse, ibintu byamuhaye uburenganzira bwo kongera gusohora ibihangano bishya. Ibyo bibazo byari byaratumye amara umwaka wose adasohora igihangano gishya.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Run Up yavuze ku mishinga ateganya gushyira mu bikorwa, irimo album nshya, igitaramo, ndetse na label ye bwite aherutse gushinga.

InyaRwanda: Nyuma y’amasezerano wasinye ntibigende neza, ni irihe somo wakuyemo?

Run Up: “Isomo nakuyemo ni uko ntazongera gusinya amasezerano ntagishije inama abanyamategeko babizi kundusha. Mbere yo gusinya, nzajya mbanza nyibereke babanze basuzume neza. Bizajya bimfata umwanya, ariko nkore ibintu mu buryo bwizewe.”

InyaRwanda: Indirimbo yawe “QUE PASO” ikubiyemo ubuhe butumwa washakaga kugeza ku bakunzi bawe?

Run Up: “Indirimbo yanjye ikubiyemo ubutumwa bwo kubwira umukobwa cyangwa uwo mukundana ko kumuburira umwanya, akenshi biba bitewe n’uko uba uri mu bintu byinshi cyangwa mu kazi kenshi n'ibyo uri gukora byanze, bikagutera kutamubonera umwanya uhagije. Muri iyo ndirimbo, ngerageza kumusobanurira ko nawe aramutse ari mu mwanya wanjye byamubaho.”

InyaRwanda: “QUE PASO” bisobanuye iki?

Run Up: “‘Que Paso’ bisobanuye ngo ‘Ni iki cyabaye?’. Ni nk’igihe ubaza umukobwa impamvu yarakaye cyangwa yarize, ushaka kumenya icyamubabaje kandi wowe ubona nta kintu kibi wamukoreye. Ariko we akaba yababajwe no kuba utamubonera umwanya.”

InyaRwanda: Abavuga ko waririmbye nka Shemi, ni ubuhe butumwa wabagenera?

Run Up: “Njyewe ndirimba nkanjye, ahubwo indirimbo ziratandukanye. Hari n’abigeze kuvuga ko ndirimba nka Diez Dola mu ndirimbo yitwa ‘See’, iyo nayikoze kera. Biterwa n’indirimbo n’amarangamutima nshaka kumvikanisha.

Hari igihe mpindura uburyo nkoresha ijwi bitewe n’ubutumwa nshaka kugeza ku bantu, ku buryo rimwe na rimwe nshobora kumvikana nk’aho mpina ijwi. Nko mu gitero cya kabiri cya ‘QUE PASO’, naririmbye nkoresheje ijwi ritandukanye n’iryo nakoresheje mu gitero cya mbere, bitewe n’amarangamutima nashakaga kugaragaza.”

InyaRwanda: Nyuma ya “QUE PASO”, ni iki uri gutegurira abakunzi bawe?

Run Up: “Ndi gutegura imiziki myinshi. Umwaka utaha nteganya gusohora album, ariko mbere y’uko uyu mwaka urangira nzabanza gusohora izindi ndirimbo nyinshi.”

InyaRwanda: Kugeza ubu uri gukora umuziki ku giti cyawe cyangwa hari label mufatanyije?

Run Up: “Ubu ndi gukora njyenyine. Hari label nashinze yitwa BUFFCORE, ni yo mbarizwamo ubungubu .”

InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa wagenera abakunzi bawe muri rusange?

Run Up: “Ubutumwa nagenera abakunzi banjye ni ukubasaba gukomeza kunshyigikira, kandi sinteze kubatenguha. Ahubwo niteguye gusohora indirimbo nyinshi nta guhagarara. Bakomeze bambe hafi, kandi ndabakunda.”

Run Up ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito mu muziki ariko bamaze kwigaragaza cyane. Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo “See”, “Tsunami” na “On God” yakoranye na ’Pallaso.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...