Rulindo: RIB yibukije ibihano bitegereje abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n'amategeko - AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 13/08/2025 7:30 AM
Share:

Umwanditsi:

Rulindo: RIB yibukije ibihano bitegereje abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n'amategeko - AMAFOTO

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage gukumira ibyaha bitaraba, rwibanze ku byaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse runagaragaza ibihano bihabwa ababikoze.

Ku wa Kabiri, tariki 12 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaganirije abaturage bo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru ku ngingo yo gukumira ibyaha, ariko bibanda ku byaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyane ko buri ku isonga mu butunze abaturage bo mu Murenge wa Masoro mu gace ka Rutongo.

Mu bayobozi bitabiriye icyo gikorwa harimo Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice; Meya w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith; Umuyobozi w’Umurenge wa Masoro, Rutazirwa Theogene; Umuyobozi ushinzwe Inkeragutabara ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, Lt Colonel Charles Kamali ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, ni we wasobanuriye abaturage ba Masoro ibyaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe anasobanura ibihano bitegereje abijandika mu bikorwa bitemewe.

Yatangiye avuga ko gukumira ibyaha atari akazi ka RIB gusa, ahubwo ari ubufatanye bw’Abanyarwanda. Yagize ati: “Gukumira ibyaha ni inshingano za RIB ariko ni n’inshingano za buri munyarwanda wese mwiza. Ibyaha ntabwo wabikumira uri umwe kandi ntabwo wabikumira uri urwego rumwe. Twese ni inshingano zacu gukumira ibyaha cyane cyane ko ari natwe bigiraho ingaruka.”

Yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri bitemewe bigize ibyaha bihanwa n’amategeko, bigaragara mu itegeko ryatangiye gukoreshwa muri Kamena mu mwaka ushize, rirebana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri.

Ati: “Ingingo ya 63 muri iri tegeko ivuga ku birebana no gukumira ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ivuga ko ibikorwa byose by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigomba kuba byatangiwe uburenganzira. Iyo bikozwe bitatangiwe uruhushya, icyo gihe haba habayeho icyaha.

Amategeko ateganya ko ufatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, ndetse akanatanga ihazabu itari hasi ya miliyoni 25 RWF ariko itarenze miliyoni 50 RWF.”

Ntirenganya kandi yakomeje yibutsa abatuye i Masoro ko iyo umuntu yishoye mu byaha byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akabihamywa n’ubutabera, ya mabuye arayanyagwa kuko atari aye.

Ikindi ni uko uwafashwe acukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ahantu yacukuraga ategekwa kuhasana, ndetse n’iyo hari ibikorwa remezo runaka byangiritse, ategekwa kubisana. Biranashoboka ko muri ubwo bucukuzi butemewe, imitungo y’abaturage yangirika, kandi itegeko riteganya ko igomba kurihwa.

Yakomeje avuga ko uwishoye mu bucukuzi bwa kariyeri nta ruhushya, nabyo bigize icyaha nk’uko biri mu ngingo ya 67 y’iri tegeko. Ati: “Kuri iyi ngingo, batubwira ko uhamijwe ibyaha byo gucukura kariyeri mu buryo butemewe n’amategeko, itegeko rimugenera igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu, cyangwa ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe na miliyoni eshatu. Aha kandi, nanone urukiko rushobora kugutegeka kuriha ibyangiritse uri muri ibyo bikorwa.”

Yavuze ko gutunga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe na byo bigize icyaha. Ati: “Gutunga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko nabyo bigize icyaha. Aba dusangamo abitwa abaforoderi bagurira abacukuye amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Bariya babagurira usanga akenshi batunze amabuye y’agaciro mu ngo zabo, aho bakorera cyangwa se aho batunganyije kugira ngo bazayahavane bajya gucuruza.”

“Kugusangana amabuye y’agaciro ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu. Iyo bitabaye icyo gifungo, ubwo ni amande hagati ya miliyoni 30 RWF na miliyoni 60 RWF. Ya mabuye y’agaciro wari utunze mu buryo butemewe n’amategeko, itegeko riteganya ko ugomba kuyanyagwa agatezwa icyamunara.”

Hari kandi ibihano bitegereje abacuruza amabuye mu buryo butemewe n’amategeko. Ati: Abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, igihano kiriyongera kuko bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 10 muri gereza, ndetse n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 60 RWF ariko itarenze miliyoni 120 RWF.”

Si abacuruza amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko gusa, kuko n’abacuruza kariyeri yacukuwe mu buryo butemewe nabo hari ibihano bateganyirijwe. Ntirenganya ati: Gucuruza kariyeri yacukuwe mu buryo butemewe na byo ni icyaha gikomeye, kuko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, cyangwa agatanga amande atari munsi ya miliyoni 10 RWF ariko atarenze miliyoni 20 RWF.”

Si abacuruzi cyangwa abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko gusa barebwa n’amategeko, kuko n’abemera ko amasambu yabo akorerwamo ibyo byaha nabo hari ibihano bateganyirijwe.

Umukozi wa RIB ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibyaha, Ntirenganya Jean Claude, yagize ati: Ikindi cyaha kandi kigaragaramo ni uko na wa muntu wemeye ko ubutaka bwe bucukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa amande atari munsi ya miliyoni 25 RWF ariko atarenze miliyoni 50 RWF.”

“Uwemera ko isambu ye icukurwamo kariyeri mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 2 ariko kitarenze amezi 6, bitabaye ibyo agatanga ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe ariko itarenze miliyoni eshatu.”

Ibindi byaha bigaragara muri iri tegeko, havugwa ko umuntu iyo atagaragaje inkomoko y’amabuye y’agaciro yasanganywe, ahanishwa ihazabu ya 10% by’agaciro k’ayo mabuye atagaragarije inkomoko, ndetse ayo mabuye akanyagwa.

Yanavuze kandi ko hari amakosa akunze kugaragara ku bantu bahabwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro na za kariyeri. Yagize ati: "Ahanini ibi bireba cyane cyane abahabwa impushya zo gucukura amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri. Iyo uhawe uruhushya, hari ibyo utegetswe kuzuza: ugomba gutanga raporo nk’uko biteganywa, kubika neza ibyangombwa wahawe biguhesha uburenganzira, gutera imbago z’ahagenewe ibikorwa byawe, no gukorera gusa ibyo wemerewe gukora.

Iyo ushaka guhagarika imirimo, ubanza kubimenyesha uwaguhaye uruhushya. Ibi byose bisobanurwa neza mbere y’uko uruhushya rutangwa. Utubahirije ibi, ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 RWF. Ku bijyanye na kariyeri, amategeko ni amwe: ugomba gutanga raporo, gutera imbago, no kubika ibyangombwa aho ukorera.

Iyo utabyubahirije, itegeko riteganya ko ahanishwa ihazabu y’ibihumbi 300 RWF. Abakoresha amanyanga kugira ngo babone uruhushya nabo barahanwa, harimo: gukoresha uburiganya mu gusaba uruhushya, gutinda gutangira imirimo, cyangwa kwanga gukosora ibyo basabwe gukosora nyuma y’igenzura. Ibi byose bishobora gutuma uruhushya rwamburwa burundu.

Kwimura imbago cyangwa kuzangiza na byo ni ibyaha. Uwuzimura ahanishwa ihazabu ya miliyoni 10 RWF, naho uwuzangiza agacibwa miliyoni 5 RWF. Mu bijyanye na kariyeri, kurenga ku mbago bituma ucibwa ibihumbi 500 RWF. "Hari n’andi mategeko ateganya ko kudasana ahacukuwe amabuye ari icyaha gihanwa n’amategeko."

Yakomeje asobanura ati: “Ingingo ya 55 y’iri tegeko ivuga ko udasana, udasiba imyobo n’ibisimu, udakuraho inyubako, udatera ibiti cyangwa utaringaniza ahakorewe ibikorwa by’ubushakashatsi, ahanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko itarengeje miliyoni 10 Frw, kandi agategekwa gusubiranya ahangijwe. Iyo iri kosa ryangije ibikorwa remezo cyangwa imitungo y’abaturage, uwabikoze asabwa kubyishyura cyangwa kubisana. Ku bijyanye na kariyeri, uwananiwe gusana aho yakoreye ibikorwa byo gucukura acibwa ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.”

Ubuyobozi bwa RIB bwasoreje ku cyaha cyo kudaha agaciro ubuzima bw’abakora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro.

Bati: “Hari n’ikosa ryo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho byerekeye ubuzima n’umutekano. Uwahawe uruhushya ariko ntubahirize ibi bipimo, ahanishwa ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni 3 Frw. Iyo ayo makosa atumye habaho iyangirika ry’ibidukikije cyangwa imitungo y’abaturanyi, uwabikoze ahanishwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarengeje miliyoni 5 Frw.”

Umurenge wa Masoro ni umwe mu ikunze kugaragaramo ibyaha bitandukanye cyane cyane ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ahanini kubera amabuye aherereye mu gace ka Rutongo. Abaturage ba Masoro bagiriwe inama yo kwibumbira mu makoperative cyangwa gusaba imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo bikabafasha kurwanya ubukene no kwirinda ingaruka zituruka ku bucukuzi bunyuranyije n’amategeko.


Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu bukangurambaga bwo kukangurira abaturage gukumira ibyaha bitaraba, rwibanze ku byaha bigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro runagaragaza ibihano bihabwa ababikoze


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...