Aba
bombi bahuriye mu mishinga y’uruhererekane rw’imikino irimo ‘Gatumwa’ na
‘Umunsi w’umwaku’, filime zakozwe mu bihe bya Covid-19, zikaba zarakunzwe cyane
mu bafana ba sinema nyarwanda.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Boss Rukundo yasobanuye ko izi filime
zitigeze zirekwa burundu, ahubwo byatewe n’uko buri wese yinjiye mu bikorwa
byinshi nyuma ya Covid-19.
Ati
“Ntabwo navuga ko twayiretse, ahubwo ni umwe mu mishinga twakoze mu gihe cya
Covid-19. Abantu bahise binjira mu bindi bikorwa bitandukanye, gusa njyewe na
Ben Nganji tumaze igihe turi mu biganiro kuko kugira ngo abantu b’abagabo
bicare bakorane, bisaba ibiganiro.”
Yakomeje
avuga ko abakunzi ba sinema bakomeje kubibasaba ndetse bifuza kubona izindi
filime nshya z’uruhererekane rw’umunyarwenya.
Yagize
ati “Abantu bamaze igihe babitwishyuza, ntabwo ari wowe gusa. Ndibuka na
Nduwimana Jean Paul [Noopja] washinze Country Records yarampamagaye ambwira ati
‘nimubwire ibisabwa, ese habuze iki?’ Ni iki cyananiranye kugira ngo mukomeze
musohore ‘Gatumwa’ na ‘Umunsi w’umwaku’? Ni ibintu twakinnye kandi byakunzwe
cyane.”
Filime
‘Gatumwa’ na ‘Umunsi w’umwaku’ zagaragaje impano z’aba bakinnyi mu rwego rwo
gusetsa no kugaragaza ubuzima bwa buri munsi mu buryo bushimisha. Nyuma
y’imyaka zimwe zisohotse, abakunzi bazo bategereje kureba icyiciro gishya
kizongera kubahuza na Boss Rukundo ndetse na Ben Nganji.

Boss
Rukundo na Ben Nganji bari mu biganiro byo gusubukura filime z’urwenya
‘Gatumwa’ na ‘Umunsi w’umwaku’

Abakunzi
ba sinema nyarwanda biteguye kwishima na filime nshya z’urwenya bahuriyemo Boss
Rukundo na Ben Nganji
Filime
‘Gatumwa’ na ‘Umunsi w’umwaku’ ziri gusubukurwa nyuma y’imyaka zimwe
zitarasohoka

Boss
Rukundo avuga ko ibiganiro na Ben Nganji bigamije gusubukura umushinga
w’urwenya wari warahagaze

Abakunzi
ba filime basabwa gukurikira amahirwe yo kureba ibice bishya bya ‘Gatumwa’ na
‘Umunsi w’umwaku’
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BOSS RUKUNDO
KANDA HANO UREBE AGACE KA FILIME ‘GATUMWA’ KA BOSS RUKUNDO NA BEN NGANJI
