Mu kiganiro ubuyobozi bwa Korali Ukuboko kw'Iburyo bwagiranye na InyaRwanda, bwavuze ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bushingiye ku Ijambo ry'Imana riboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso, igice cya kabiri, rigaragaza urukundo ruhebuje Imana yakunze abantu ikabaha agakiza ku buntu.
Bagize bati: "Rukundo ni Yesu ni indirimbo ishingiye kuri Bibiliya, mu rwandiko Pawulo yandikiye Abefeso igice cya kabiri. Ni indirimbo yibutsa abantu uburemere ndetse n'agaciro k'urukundo Yesu Kristo yakunze umuntu."
Bunzemo bati: "Ikindi cy'ingenzi ni ibyiza dusanga muri urwo rukundo; uwizera uwo wamukunze ntazapfa iteka, ahubwo urwo rukundo rumutsindishiriza, akakira ubugingo buhoraho. Rukundo ni Yesu."
Ubuyobozi bw'iyi korali buvuga ko iyi ndirimbo igamije gufasha abantu gusobanukirwa ko urukundo rwa Kristo rutagarukira ku marangamutima gusa, ahubwo ari rwo rwatumye abantu bahabwa agakiza ndetse rukaba rukomeje kubaha ibyiringiro by'ubugingo buhoraho.
Korali Ukuboko kw'Iburyo ifite amateka akomeye mu muziki wa Gospel
Korali Ukuboko kw'Iburyo ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Gatenga ndetse ivuga ubutumwa bwiza hirya no hino mu Rwanda no mu bihugu by'abaturanyi. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zayo zakunzwe n'abatari bake, zirimo "Ikidendezi", imwe mu ndirimbo za Gospel zakunzwe cyane mu Rwanda.
Amateka yayo atangira mu 1989, ubwo yatangiraga nka korali y'abana mu cyumba cy'amasengesho cyo kwa Rutamuhana Claude i Kimihurura, mbere y'uko uwo muryango w'abakristo wimukira i Gatenga mu 1990.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasigiye Ukuboko kw'Iburyo ibikomere bikomeye, aho yabuze abaririmbyi n'abayobozi batandukanye barimo Rusingizadekwe Jean de Dieu (Kivumbi), Mutagomwa Ferdinand, Shyirakumutima Jean de Dieu, Nyiraneza Mediatrice Clarisse, Jeanne d'Arc (Kabibi) na Angelique, bishwe bazira Jenoside.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abaririmbyi bari basigaye bongeye kwiyubaka bafatanyije n'abandi bashya, bakomeza umurimo w'ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.
Mu 1998, iyi Korali yahawe ubuzima gatozi bwo kwigenga, inatangira guhimba indirimbo zayo bwite aho kuririmba iz'abandi gusa. Muri uwo mwaka ni bwo yahinduriwe izina yitwa "Ukuboko kw'Iburyo", izina yahawe na Pastor Mutwa Samson, rikomoka muri Zaburi 118, rikomeza kuyiherekeza kugeza n'ubu.
Mu myaka yakurikiyeho, Korali Ukuboko kw'Iburyo yakomeje gutera imbere mu muziki wa Gospel. Mu 2009 yashyize hanze album yayo ya mbere y'amajwi, yakurikiwe na DVD ya mbere mu 2012 yiswe "Yesu ni Ingabo".
Mu 2017 yamuritse album ya kabiri "Irabyukuruka", mu gihe mu 2019 yakoze igitaramo gikomeye cya "Ikidendezi Live Concert", cyavuyemo album yakunzwe cyane irimo indirimbo nka "Ikidendezi", "Ese wajyayo", "Imitima Yacu", "Kuro" n'izindi.
Mu 2021, yashyize hanze album "Si ku Kidendezi Gusa", ikomeza urugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi bayo.
Korali Ukuboko kw'Iburyo yakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zirimo "Ndi Imana", "Abera b'Imana", ndetse ubu ikaba yongeye gukomeza uru rugendo binyuze mu ndirimbo "Rukundo ni Yesu", ishimangira ko urukundo rwa Yesu ari rwo rufatiro rw'agakiza k'abizera.
Iyi ndirimbo yakozwe n'abatunganya umuziki b'abahanga, barimo Producer Khrisau wakoze amajwi yayo na Musinga wakoze amashusho. Yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel, dore ko mu masaha macye imaze kuri Youtube imaze kurebwa n'abarenga 10,000.


Korali Ukuboko kw'Iburyo yashyize hanze indirimbo nshya "Rukundo ni Yesu" yibutsa abantu uburemere n'agaciro k'urukundo Yesu Kristo yakunze ikiremwamuntu
REBA INDIRIMBO NSHYA "RUKUNDO NI YESU" YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO
