Rukomeje kubura gica hagati ya Oklahoma City Thunder na Indiana Pacers muri NBA Finals

Imikino - 20/06/2025 7:57 AM
Share:

Umwanditsi:

Rukomeje kubura gica hagati ya Oklahoma City Thunder na Indiana Pacers muri NBA Finals

Ku nshuro ya mbere mu myaka icyenda imikino ya nyuma ya NBA izasozwa bisabye kwiyambaza umukino wa karindwi nyuma y’uko Indiana Pacers itsinze Oklahoma City Thunder ku manota 108-91 mu mukino wa gatandatu, maze amakipe yombi anganya insinzi 3-3.

Indiana Pacers yagaragaje umukino mwiza cyane mu busatirizi, aho Obi Toppin winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze amanota 20. Uyu mukino watumye Thunder ibura amahirwe yo kwegukana igikombe itarenze i Indianapolis.

Umukinnyi w’icyamamare Tyrese Haliburton, wari wasimbye umukino wa gatanu kubera imvune y’inyama zo ku kagombambari, yatsinze amanota 14, anatanga imipira 5 ivamo amanota mu minota 22 yakinnye.

Haliburton yagize ati: "Twashakaga kurinda ikipe yacu. Ntitwashakaga kureba abo bagabo bishimira igikombe imbere y’abafana bacu. Twari twugarijwe, ariko twarabyitwayemo neza. Abakinnyi benshi batandukanye bagize uruhare mu ntsinzi. Twari ikipe nyakuri. Ntewe ishema n’iyi kipe."

Iyi ntsinzi yatumye NBA igikombe kizabona nyiracyo nyuma yo gukina umukino wa karindwi ku nshuro ya mbere kuva mu 2016, ubwo Cleveland Cavaliers yegukanaga igikombe cya mbere itsinze Golden State Warriors 4-3.

Thunder izakira umukino wa7 ku cyumweru ariko izasabwa kugaragaza urwego rwo hejuru kurusha uko yitwaye kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo yegukane igikombe cya mbere kuva mu 1979.

Shai Gilgeous-Alexander, wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka (MVP), ni we watsinze amanota menshi kuri Thunder (21), ariko ikipe ye yagowe no kuba yatangiye umukino nabi.

Umutoza wa Thunder, Mark Daigneault, yagize ati: "Turashimira Indiana. Batsinze mu mucyo. Batuganje hafi ya buri gice cy’umukino. Bagaragaje ubushake bwo gutsinda."

Umukino wo ku Cyumeru uzaba ari uwa 20 mu mateka ya NBA Finals ugeze muri Game ya 7, aho amakipe akinira mu rugo yatsinze inshuro 15 muri izo 19 zabanje.

Uko imikino yagenze kugeza ubu:

Umukinio wa 1: Thunder 110-111 Pacers (Indiana iyoboye 1-0)

Umukino wa  2: Thunder 123-107 Pacers (Binganya 1-1)

Umukino wa 3: Pacers 116-103 Thunder (Indiana iyoboye 2-1)

Umukino wa 4: Pacers 104-111 Thunder (Binganya 2-2)

Umukino wa 5: Thunder 120-109 Pacers (Oklahoma iyoboye 3-2)

Umukino wa 6: Pacers 108-91 Thunder (Binganya 3-3)

Umukino wa 7 wo utegerejwe ku Cyumweru ukaba ari nawo uzatanga igikombe.

Pacers yagarukanye Thunder mu mukino wa Gatandatu amakipe yombi ategereza umukino wa 7

Oklahoma City izakira umukino wa karindwi uzanzura ikipe izatwara igikombe 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...