Rui Pinto w’imyaka 37, washinze urubuga rwa Football Leaks rwashyiraga hanze inyandiko z’ibanga mu mupira w’amaguru, yatangaje ko icyemezo cyo guhagarika uburinzi yahabwaga na Leta ya Portugal gishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga gakomeye.
Mu mwaka wa 2018, Pinto yahaye ikinyamakuru cyo mu Budage Der Spiegel inyandiko zirimo ubutumwa bwo kuri interineti n’amakuru ajyanye n’imari ya Manchester City.
Izi nyandiko zakoreshejwe mu gukora iperereza ku birego by’uko iyi kipe yaba yararenze ku mategeko agenga imikoreshereze y’amafaranga mu mupira w’amaguru.
Ibi byagize uruhare mu gutuma Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza rikora iperereza ryimbitse kuri Manchester City.
Mu cyumweru gishize, nibwo Manchester City yahamijwe ibyaha byose yashinjwaga bijyanye no kutubahiriza amabwiriza agenga imari ya Premier League hagati ya shampiyona ya 2009/10 n’iya 2017/18.
Icyakora, iyi kipe ntiyemeye icyo cyemezo, ahubwo yajuririye icyemezo cy’urwego rwigenga rwari rwarasuzumye ibirego byayo.
Rui Pinto, wafashije mu gutanga amakuru y’ibanze yatumye ibyo birego byitabwaho, yinjiye muri gahunda ya Portugal yo kurinda abatangabuhamya mu 2020, nyuma yo kwemera gukorana n’inzego z’ubutabera no kuzishyikiriza dosiye yari yarabonye binyuze mu bikorwa bya Football Leaks.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Gatanu, Pinto yatangaje ko uburinzi yahabwaga buzahagarikwa tariki ya 10 Ukwakira 2026.
Yavuze ko iki cyemezo cyamushyize mu bihe bikomeye, asobanura ko agomba kwimukira ahantu hatatangajwe, kandi ko atazi igihe azahamara.
Yagize ati afite impungenge zikomeye zishingiye ku iterabwoba ryo kwicwa amaze igihe ahabwa, ndetse n’ingaruka zishobora guterwa n’igitero cyagabwa ku buzima bwe.
Abunganira Pinto mu mategeko na bo basohoye itangazo ku wa Gatanu, bavuga ko guhagarika uburinzi bwe bishobora kongera ibyago ahura na byo.
Bashimangiye ko imanza n’iperereza bifitanye isano n’inyandiko yashyize hanze bitararangira, harimo n’urubanza rureba Manchester City.
BBC Sport yatangaje ko yagerageje kuvugana na Komisiyo ya Portugal ishinzwe kurengera abahohotewe n’ibyaha kugira ngo igire icyo ivuga kuri iki kibazo.
Nubwo Rui Pinto yiyita umuntu watanze amakuru agamije gushyira ahagaragara amakosa, yigeze guhamwa n’ibyaha muri Portugal birimo kwinjira mu makuru yo kuri mudasobwa atabyemerewe no kugerageza kwaka amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yakatiwe igifungo cy’imyaka ine gisubitswe, bivuze ko atagombaga guhita ajyanwa muri gereza mu gihe yubahirizaga ibisabwa n’icyo gihano.
Mu rubanza rwe rwa mbere mu 2020, yagiye mu rukiko yambaye ikoti ririnda amasasu, mu gihe umutekano wari wakajijwe cyane.
Mu ntangiriro za uyu mwaka wa 2026, yagizwe umwere ku birego 241 byari bimushinja kwinjira mu buryo butemewe muri konti z’imeyili z’imiryango itandukanye ya siporo muri Portugal, harimo na Benfica.
Ku wa Gatatu, Pinto yanenze Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amushinja kugira uruhare mu bibazo byugarije umupira w’amaguru.
Yavuze ko Infantino “yahindutse kanseri mu mupira w’amaguru” kandi ko adakwiye kugira umwanya mu bihe biri imbere by’uyu mukino.
Pinto yongeye kuvuga ku birego yagaragaje mu 2018, ashinja Infantino kugira uruhare mu gufasha Manchester City na Paris Saint-Germain kutagerwaho n’ibihano bijyanye n’amategeko agenga imikoreshereze y’imari mu makipe, yashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA).
Umwanya wa Infantino na wo umaze iminsi ugarukwaho cyane kubera gahunda zateje impaka zijyanye no kugurisha imigabane mu marushanwa ya FIFA, arimo Igikombe cy’Isi, ku bashoramari bigenga.
Nyuma yo kumenyeshwa ko azamburwa uburinzi, Rui Pinto yashyizeho urubuga rwo gukusanya inkunga, avuga ko ayikeneye kugira ngo abashe “gukomeza kubaho muri ibi bihe bikomeye”.
Yanashinje Leta ya Portugal kuba ari yo yateje iki kibazo, mu gihe abamwunganira bavuga ko guhagarika uburinzi bwe bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Rui Pinto yakuriweho Uburinzi
