Mu
gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru
y’itabaruka rye, inkuru yemejwe n’Urugaga rwa Urunana Development Communication
ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari
atuye.
Edouard
Bamporiki, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere
ry’Ubuhanzi, yanditse amagambo agaragaza uburemere bw’icyo gihombo ku bantu
basangiye na we urugendo rw’ubuhanzi.
Abinyujije
ku rubuga rwa X, Bamporiki yavuze ko yahuriye na Langwida mu rugendo rw’Inganzo
rugera kure, rwabaye intandaro y’ubucuti n’imikoranire byamaze imyaka irenga
makumyabiri.
Yagize
ati: “Urupfu we! Mama uyu. Twasangiye inganzo kuva mu 2002 muri Mashirika,
Inyarurembo, wabaye Mama muri rya Kote Rirerire (Long Coat Film)
twazengurukanye igihugu dutanga ubutumwa. Inganzo yagizwe ingobyi! Wansanganije
ingishywa ku rugerero, abagenzi banze kugemura! Ruhuka waruhuye imbaga.”
Aya
magambo agaragaza ishusho y’umubyeyi, inshuti n’umuhanzi Langwida yari we ku bo
bakoranye, cyane cyane mu bihe bitandukanye by’ubuhanzi n’ubukangurambaga
byabereye hirya no hino mu gihugu.
Umusizi
Rumaga na we yamwunamiye mu butumwa bwuje amarangamutima, agaragaza ko atari
umukinnyi w’ikinamico gusa ahubwo yari yarabaye umubyeyi kuri benshi.
Rumaga
yavuze ko Langwida ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe
rw’ubuhanzi, ndetse ko yanagaragaye mu gisigo cye kizwi nka “Mawe”.
Yagize
ati: “Uratabaye uwo kwisungwa, arisanzuye uwo kwicumba. Inshuti y’umuneza
irasinziriye. R.I.P Langwida. Hakomere inshuti n’umuryango.”
Yakomeje
agira ati: “Bamwe bari bamuzi nka Mawe, kandi ni na byo yari byo. Twahujwe
n’Imana ndetse n’impano, kuva ubwo duhinduka umuryango. Mawe Nyirabagande
Drocelle, umubyeyi benshi twakuze dukunda mu ikinamico Urunana nka Langwida,
aratabaye. Mbuze umubyeyi mu bundi buryo.”
Langwida
yinjiye mu bakinnyi b’ikinamico Urunana mu mwaka wa 2000, aba umwe mu bakunzwe
cyane n’abakurikiranaga iyi kinamico yamamaye mu Rwanda no hanze yarwo.
Uko
imyaka yagiye ishira, yubatse izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro,
by’umwihariko mu gukina inkuru zifite ubutumwa bwo kubaka umuryango nyarwanda.
Yitabye
Imana afite imyaka 64 y’amavuko, asize abana bane n’umurage ukomeye mu rugendo
rw’ubuhanzi nyarwanda.
Nubwo
ijwi rye ritazongera kumvikana mu buryo benshi bari bamenyereye, ibikorwa bye
n’uruhare yagize mu myidagaduro nyarwanda bizakomeza kwibukwa n’abatari bake,
by’umwihariko abakuranye ikinamico Urunana yabereye inkingi ya mwamba.

Bamporiki Edouard yunamiye ‘Langwida’ bahuriye mu nganzo kuva muri 2002 bahereye mu Itorero Mashariki

Bamporiki yatangaje ko 'Langwida' bahuriye muri filime ye 'Long Coat', kandi ko kuva icyo gihe inganzo yabo yakomeje kwaguka
