Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2016, nibwo Ngango Etienne yahagaritse akazi k’ubufundi yakoraga, yiyemeza gusubira mu ishuri mu kigo cy’amashuri abanza cya Muyange giherereye mu murenge wa Ruhango wo mu karere ka Ruhango. Uyu mugabo yaherukaga mu ishuri mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko inkuru dukesha Kigali Today ikomeza ibivuga, uyu mugabo akomoka mu Karere ka Ngoma ariko akaba amaze imyaka 15 akorera akazi k’ubufundi mu Karere ka Ruhango, ariko aka kazi akaba yarahisemo kuba agasubitse akiga, nyuma yo gusanga ntacyo yageraho mu gihe nta cyongereza azi, agahitamo kujya kucyiga mu ishuri.
Nasanze umuvuduko isi iganamo, ntacyo wazageraho utize nibura ngo umenye icyongereza. Ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo gutangira kwiga. Nizera ko nindangiza, akazi kanjye nakoraga nzagakora neza kurushaho - Ngango

Uyu mugabo wasize umugore n’abana babiri mu karere ka Ngoma, akomeza avuga ko mbere ya Jenoside yari yarize akagarukira mu mwaka wa munani, ariko kubera ko bigaga mu Kinyarwanda akaba yarasanze ari ngombwa kugaruka akiga byose. Kuri we, ngo yumva nta gisebo bimuteye n’ubwo hari benshi bamuca integer bashingiye ku myaka ye. Agira ati “Banca intege cyane, ariko kuko nzi icyo nshaka simbitaho.”
Ngango avuga ko ataratangira kwiga, yinjizaga amafaranga y’u Rwanda 5.000 ku munsi, ubu akaba yarabiretse ariko akaba akora mu mpera z’icyumweru (week-end) akabasha kubona amafaranga amutunga ndetse akanamufasha gukodesha inzu abamo yishyura amafaranga y’u Rwanda 1500 buri kwezi.

Ngango ntaterwa ipfunwe no kwicarana mu ishuri n'abana barushwa imyaka n'abe
Ubuyobozi bw’ishuri rya Muyange, buvuga ko ubwo uyu Ngango yazaga kwiyandikisha byabatangaje ndetse bibanza no kubatera impungenge kuko ari ubwa mbere bari bakiriye umunyeshuri ungana gutya, ariko kugeza ubu akaba ari umunyeshuri w’intangarugero kandi ufite ubushake n’umuhate wo kwiga.
