Ruhago, filimi ngufi nyarwanda yatoranyijwe muri Zanzibar Film Festival .

- 02/07/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruhago, filimi ngufi nyarwanda yatoranyijwe muri Zanzibar Film Festival .

Yitwa Mbabazi Aimé Philbert. Ni umusore ukiri muto, ariko ufite ibitekerezo bihambaye byavuyemo inkuru ngufi yise Ruhago mu 2011, ahugurwa na Almond Tree Films ari naho yashyize ya nkuru mu mashusho . 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’2012, iyo film yegukana igihembo cya film ngufi nziza muri Rwanda Movie Awards ku nshuro ya mbere.

MU NCAMAKE NI GUTYA IYI FILIMI IZABA IMEZE:

 Iyi film ni film ngufi y’iminota ikabakaba 10 ibara inkuru y’umwana wari ufite inzozi zo kuba umukinnyi wabigize umwuga mu mupira w’amaguru ariko akabura uburyo yajya muri Football Academy kubera n’ubukene, dore ko nta n’akaradiyo ko kumva amakuru y’imikino yari afite.

Kuba umuhungu ukina muri iyi film atarabashije kubona uburyo bwo kugera ku nzozi ze, ntibyabujije Aimé Philbert, uwayanditse gutoranywa muri Zanzibar Film Festival. Ni ku nshuro ya kabiri yitabiriye amaserukiramuco ya sinema, dore ko vuba aha yari muri FESTICAB mu Burundi.

 Karekezi Joel, ni umuhanzi wa sinema umaze kuba inararibonye, akaba yaranageze muri iryo serukiramuco murumuna we muri sinema agiye kujya. Mu kiganiro Karekezi Joel yaraye agiranye n’ikiganiro Angle7 kuri Radio10, yatangaje ko iri serukiramuco rya sinema rya Zanzibar ari umwanya mwiza kuri Philbert kugaragarira aba-producers ba sinema mpuzamahanga bakunze kuba bahari mu biruhuko, dore ko ari ikirwa kiri mu nyanja y’Abahinde haruhukirwa abanyamahanga benshi. Ikindi ni uko ari film ikoranye ubuhanga ku nkuru yumvikana kandi iryoshye. Aganira na Mugabo Jerome muri Angle 7 kuri uyu wa gatandatu, Philbert yavuze ko ubwo yari i Zanzibar, yari mu mahugurwa, avuga ko yiyemeje icyo gohe kuzahasubira atari umunyeshuri, ahubwo ari umuhanzi wa sinema nk’abandi. Iryavuzwe rikaba ritashye. 

Nyuma ya RUHAGO, Mbabazi Aimé Philbert afite umushinga wo gukora noneho film ndende. Uyu ni umwanya mwiza wo kugaragariza ibyamamare muri sinema n’abashoramari icyo ahishe kugira ngo azabone ubushobozi mpuzamahanga bwo gukora film ye ndende.

Inkuru ya Mugabo Jerome/Filmzacu.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...