Uyu mukino uteganyijwe ku wa 21 Kamena 2025, uzabera kuri Kigali Pelé
Stadium guhera saa yine za mu gitondo, aho FAPA izacakirana na Flair 50 Football
Club akaba aribo bahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa FAPA buyobowe na Murangwa Eric Eugène,
uyu mukino uzaba urimo byinshi birenze guhatana ku kibuga. Ni umwanya uzatuma
ibihugu byombi bibona uko byubaka ubumwe binyuze mu mikino, bikanasusurutsa
abafana ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange.
Murangwa Eugene yagize ati “Ni ishema rikomeye kwakira
abavandimwe bacu b’abanya-Uganda, muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo,
umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite
ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka Ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni
gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru.”
Iyi kipe ya FAPA isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo
kwimakaza impano z’abato, kwita ku mibereho y’abakinnyi b’abasaza, ndetse no
gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Biteganyijwe ko mu kibuga hazagaragara amazina akomeye azwi n’abakunzi ba
ruhago nyarwanda barimo nka Mutarambirwa Djabil, Kamanzi Karim, Ngabo Albert, Uwacu
Jean Bosco, Itangishaka Blaise, Munyemana Nuru, Ndayishimiye Eric, Sibomana
Abdoul, Nshizirungu Hubert Bebe, Abouba Sibomana, Ismi Kagabo n’abandi bahoze
bahagaze bwuma mu ikipe y’Igihugu.