Rugiye kwambikana hagati y’abahoze bakinira u Rwanda n’abahoze bakinira Uganda

Imikino - 18/06/2025 7:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Rugiye kwambikana hagati y’abahoze bakinira u Rwanda n’abahoze bakinira Uganda

Mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n’ubucuti hagati y’u Rwanda na Uganda binyuze mu mupira w’amaguru, abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bibumbiye muri FAPA barimo gutegura umukino wa gicuti uzabahuza n’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda bibumbiye muri "Flair 50 Football Club”.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa 21 Kamena 2025, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera saa yine za mu gitondo, aho FAPA izacakirana na Flair 50 Football Club akaba aribo bahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Uganda.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa FAPA buyobowe na Murangwa Eric Eugène, uyu mukino uzaba urimo byinshi birenze guhatana ku kibuga. Ni umwanya uzatuma ibihugu byombi bibona uko byubaka ubumwe binyuze mu mikino, bikanasusurutsa abafana ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange.

Murangwa Eugene yagize ati “Ni ishema rikomeye kwakira abavandimwe bacu b’abanya-Uganda, muri uyu mukino uzarangwa n’ibyishimo, umubano mwiza, ubusabane n’ubuhanga bwo guconga ruhago. Umupira w’amaguru ufite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubaka Ubumwe burambye, kandi uyu mukino ni gihamya y’izo mbaraga dusanga mu mupira w’amaguru.”

Iyi kipe ya FAPA isanzwe igira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kwimakaza impano z’abato, kwita ku mibereho y’abakinnyi b’abasaza, ndetse no gushyigikira iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Biteganyijwe ko mu kibuga hazagaragara amazina akomeye azwi n’abakunzi ba ruhago nyarwanda barimo nka Mutarambirwa Djabil, Kamanzi Karim, Ngabo Albert, Uwacu Jean Bosco, Itangishaka Blaise, Munyemana Nuru, Ndayishimiye Eric, Sibomana Abdoul, Nshizirungu Hubert Bebe, Abouba Sibomana, Ismi Kagabo n’abandi bahoze bahagaze bwuma mu ikipe y’Igihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...