Uyu muhanzi yasobanuriwe byimbitse
amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yunamira
inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso.
Ruger [Mr Dior] yasuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, nyuma y’umunsi umwe akoreye igitaramo cye cya mbere mu
Rwanda cyabereye kuri Canal Olympia ku Irebero.
Yashyize amashusho kuri konti ye ya
Instagram azenguruka mu bafana baririmbana indirimbo ‘Dior’, yandika avuga ko yagiriye
ibihe byiza mu Rwanda ashima buri wese witabiriye igitaramo cye.
Ati “Mwakoze cyane bantu beza bo mu
Rwanda Mr Dior arabakunda cyane." Mbere yo gutaramira i Kigali, uyu muhanzi
yari yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko afite amashyushyu yo
kuzataramira bwa mbere mu Rwanda.
Igitaramo Ruger yakoreye i Kigali
yagihuriyemo n’abarimo umunya-Nigeria Av, Gabiro Guitar, Ariel Wayz, Afrique na
Ish Kevin. Ruger yafashe umwanya wo kunamira
inzirakarengane zishyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Ruger n’abari bamuherekeje bashyize
indabo ku mva mu guha icyubahiro abashyinguye muri uru rwibutso
Ruger yaririmbye mu
gitaramo ‘Drip City’-Yari yambaye umupira wanditseho u Rwanda mu mugongo
handitseho amazina ye Ruger/Ifoto: Visual Color