Izi ‘Chorus’ zakunzwe cyane ku mbuga
nkoranyambaga nka TikTok, kubera uburyo bworoheye abantu kuzisubiramo no
kuzijyana n’ubuzima bwa buri munsi.
Rugaba yavuze ko nyuma yo gusezera muri
Papa Sava mu Ukuboza 2024, yahise afata icyemezo cyo guhimba izindi azihuriza
kuri Album yihariye azagenda ashyira hanze mu byiciro.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rugaba yavuze
ko inkikirizo za mbere yazihimbye mu buryo butunguranye, ubwo filime bari
bayitangiye nta ndirimbo ifatika bafite, ahitamo gushaka icy’umwimerere.
Ati “Umwe mu bakinnyi yari yavuze ngo
dufate indirimbo yo mu gitabo, ndavuga nti ‘izo zirazwi, reka duhange iyacu’.
Nahise nsaba Imana kuyobora, bitangira bityo.”
Yavuze ko izi Chorus zakomeje gukundwa
n’abakinnyi ndetse n’abafana, ku buryo hari aho yazumvaga mu mutwe akabura uko
azitunganya, agasaba ubufasha bwa Gratien.
Ati “Hari aho nabwiraga Gratien nti dore
niyumvamo iyi ndirimbo ariko sinzi neza aho tuyerekeza, akambwira ati
‘tuyiririmbe gutya’ tukayubaka turi kumwe.”
Zimwe mu mpamvu zituma izi Chorus za
Rugaba zamamara cyane, harimo kuba ziba zoroshye kwibuka no kuririmba, bityo
abantu bakazisubiramo no ku mbuga nkoranyambaga.
Zikozwe mu buryo buteye amarangamutima,
kandi akenshi ziba ari igice gikomeye cy’indirimbo, aho abantu benshi batangira
cyangwa basoreza kuririmba.
Ni yo mpamvu, nk’uko Rugaba abivuga,
“Chorus si amagambo gusa, ni ijwi ry’imbere umuntu yumva rihuje n’ubuzima bwe.”
Rugaba yavuze ko Album ye nshya izaba
igizwe n’inkikirizo 20, zose zakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer
Manzi, kandi biteganyijwe ko zose zizajya hanze bitarenze Nyakanga 2025.
Yagize ati: “Hari izirimo ubutumwa
buhumuriza, izindi zirimo amasengesho. Ufite amatwi y’umwuka yumva kimwe,
n’ufite ay’umubiri yumva ikindi.”
Ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, Rugaba
yasohoye integuza y’indirimbo zizaba zigize ‘Chorus’ yise “Ibaze Imana ishyize
amabanga yawe hanze”, igaragaramo abasore, abagore n’abagabo baririmbana na
Rugaba. Ni indirimbo yuje impanuro n’isengesho, ndetse ikaba yaratangiye
gukwirakwira ku mbuga nka TikTok no kuri YouTube.
Rugaba yatangaje ko yahimbye ‘Chorus’ 20
nyuma y’izindi zamamaye muri Papa Sava
Rugaba yavuze ko iyi Album ya ‘Chorus’
izajya hanze bitarenze Nyakanga mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be
Mu mashusho yashyize hanze, Rugaba
aririmba iyi ‘Chorus’ ariko akagira n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana
KANDA HANO UREBE KIGANIRO CYIHARIYE
TWAGIRANYE NA RUGABA WAMAMAYE MURI PAPA SAVA
KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA ‘CHORUS’ YA MBERE RUGABA
YASHYIZE HANZE