Rugaba yatangiye gusohora Album ya ‘Chorus’ kubera izamamaye muri filime Papa Sava – VIDEO

Imyidagaduro - 23/06/2025 12:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Rugaba yatangiye gusohora Album ya ‘Chorus’ kubera izamamaye muri filime Papa Sava – VIDEO

Umukinnyi wa filime akaba n’umusizi, Rugaba Emmanuel, yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zifite umwihariko wa Chorus (inyikirizo), zamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane Papa Sava ya Niyitegeka Gratien.

Izi ‘Chorus’ zakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, kubera uburyo bworoheye abantu kuzisubiramo no kuzijyana n’ubuzima bwa buri munsi.

Rugaba yavuze ko nyuma yo gusezera muri Papa Sava mu Ukuboza 2024, yahise afata icyemezo cyo guhimba izindi azihuriza kuri Album yihariye azagenda ashyira hanze mu byiciro.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Rugaba yavuze ko inkikirizo za mbere yazihimbye mu buryo butunguranye, ubwo filime bari bayitangiye nta ndirimbo ifatika bafite, ahitamo gushaka icy’umwimerere.

Ati “Umwe mu bakinnyi yari yavuze ngo dufate indirimbo yo mu gitabo, ndavuga nti ‘izo zirazwi, reka duhange iyacu’. Nahise nsaba Imana kuyobora, bitangira bityo.”

Yavuze ko izi Chorus zakomeje gukundwa n’abakinnyi ndetse n’abafana, ku buryo hari aho yazumvaga mu mutwe akabura uko azitunganya, agasaba ubufasha bwa Gratien.

Ati “Hari aho nabwiraga Gratien nti dore niyumvamo iyi ndirimbo ariko sinzi neza aho tuyerekeza, akambwira ati ‘tuyiririmbe gutya’ tukayubaka turi kumwe.”

Zimwe mu mpamvu zituma izi Chorus za Rugaba zamamara cyane, harimo kuba ziba zoroshye kwibuka no kuririmba, bityo abantu bakazisubiramo no ku mbuga nkoranyambaga. Zifite ubutumwa bukora ku mutima, rimwe na rimwe burimo amasengesho cyangwa ubuzima bw’imibereho isanzwe, ndetse zigasetsa.

Zikozwe mu buryo buteye amarangamutima, kandi akenshi ziba ari igice gikomeye cy’indirimbo, aho abantu benshi batangira cyangwa basoreza kuririmba. Zihuza abantu, byaba mu rusengero, mu bitaramo cyangwa mu bukwe, abantu bakazifatanya nk’abasangiye icyerekezo.

Ni yo mpamvu, nk’uko Rugaba abivuga, “Chorus si amagambo gusa, ni ijwi ry’imbere umuntu yumva rihuje n’ubuzima bwe.”

Rugaba yavuze ko Album ye nshya izaba igizwe n’inkikirizo 20, zose zakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Manzi, kandi biteganyijwe ko zose zizajya hanze bitarenze Nyakanga 2025.

Yagize ati: “Hari izirimo ubutumwa buhumuriza, izindi zirimo amasengesho. Ufite amatwi y’umwuka yumva kimwe, n’ufite ay’umubiri yumva ikindi.”

Ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, Rugaba yasohoye integuza y’indirimbo zizaba zigize ‘Chorus’ yise “Ibaze Imana ishyize amabanga yawe hanze”, igaragaramo abasore, abagore n’abagabo baririmbana na Rugaba. Ni indirimbo yuje impanuro n’isengesho, ndetse ikaba yaratangiye gukwirakwira ku mbuga nka TikTok no kuri YouTube.

 

Rugaba yatangaje ko yahimbye ‘Chorus’ 20 nyuma y’izindi zamamaye muri Papa Sava 


Rugaba yavuze ko iyi Album ya ‘Chorus’ izajya hanze bitarenze Nyakanga mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be

Mu mashusho yashyize hanze, Rugaba aririmba iyi ‘Chorus’ ariko akagira n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana


KANDA HANO UREBE KIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA RUGABA WAMAMAYE MURI PAPA SAVA

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA ‘CHORUS’ YA MBERE RUGABA YASHYIZE HANZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...