Ni
muri uwo murongo, umukinnyi wa filime Rugaba Emmanuel wamamaye nka Rugaba, umwe
mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’,
yatangaje ko ari gutegura iherezo ry’urugendo rwe muri Cinema, ibintu bishobora
gutungura benshi bamumenyereye kuri ‘ecran’.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Rugaba yavuze ko nubwo akomeje gukunda
ubuhanzi, yumva hari ahandi Imana iri kumwerekeza, kandi ko yiteguye gukurikira
uwo muhamagaro. Ati: “Mbonereho kubivuga, njyewe urugendo rwanjye rwa Cinema ni
igihe gito nkabireka. Vuba aha rwose.”
Aya
magambo aje nyuma y’imyaka myinshi uyu mugabo amaze agaragara muri filime
zitandukanye, ariko cyane cyane nyuma y’uruhare rwe rwamugize icyamamare muri
‘Papa Sava’, filime yabaye kimwe mu bikorwa by’imyidagaduro byakurikiwe cyane
n’abanyarwanda.
Abakurikiranira
hafi Rugaba bamuzi nk’umukinnyi ufite impano idashidikanywaho. Mu bihe
bitandukanye yagaragaje ubushobozi bwo kwinjira mu mico y’abo akina yigana ku
buryo byorohera abayireba kuyemera no kuyiyumvamo.
Nyuma
yo kuva muri ‘Papa Sava’, yakomeje kugaragara mu zindi filime zirimo
‘Inkomoko’, aho akinana n’abarimo Madederi, akomeza kugaragaza ko yari agifite
byinshi byo gutanga muri uru ruganda rwa Cinema nyarwanda.
Icyakora,
inyuma y’amashusho n’amatara ya Camera, hari urugendo rw’imbere muri we rugenda
rwubakwa buhoro buhoro.
Rugaba
avuga ko uko agenda arushaho kwegera Imana, ari nako agenda asobanukirwa
byinshi ku mugambi wayo mu buzima bwe, ibintu bituma abona ko Cinema ishobora
kuba yarabaye igice cy’urugendo, ariko atari iherezo rwabwo.
Ati:
“Buriya urugendo rw’umuntu ni rurerure. Kandi twe ntabwo duhita tumenya
umugambi Imana ifite ku muntu. Ariko uko urushaho kwegera Imana hari ukuntu
ugenda ufunguka ukabona ibindi bintu igushakaho.”
Aya
magambo agaragaza umuntu uri mu gihe cyo kwisuzuma no kureba kure, aho guhitamo
icyerekezo bitagishingira gusa ku byo ashoboye gukora, ahubwo bishingira ku byo
yumva yahamagariwe gukora.
Ntabwo
ari ubwa mbere Rugaba agaragaza uruhande rwe rw’umwuka. Mu minsi ishize
yasohoye indirimbo yise “Yezu Ndamukunda”, igikorwa cyatumye benshi batangira
kubona indi sura ye itari isanzwe izwi muri Cinema.
Abamuzi
bavuga ko muri iyi minsi agenda arushaho kugaragaza inyota yo gukorera Imana,
ibintu na we adahisha.
Mu
magambo ye, agaragaza ko n’aramuka agarutse muri Cinema nyuma yo kuyivamo,
bishobora kuzaba bifite intego itandukanye n’iyo yari asanzwe afite.
Ati:
“Mu gihe kigufi cyane nzaba ntakiri muri cinema. Niyo nagaruka nshobora
kuzagaruka nkora filime yanjye ariko y'ivugabutumwa rya Yesu Kristo."
Ni
amagambo agaragaza ko atari ugusezera ku guhanga cyangwa ku buhanzi muri
rusange, ahubwo ko ashobora kuba ari uguhindura uburyo yabukoragamo n’ubutumwa
azaba ashaka kugeza ku bantu.
Mu
rugendo rw’ubuzima, hari igihe umuntu ava aho abantu benshi bamubonera
agahitamo inzira nshya ishobora no kutumvwa na bose. Ni na ko bimeze kuri
Rugaba, uri kuvuga ku mugaragaro ko Cinema ishobora kuba isigaje igihe gito mu
buzima bwe.
Icyakora ikigaragara ni uko Rugaba atavuga ibi nk’umuntu unaniwe cyangwa ushaka gusezera kubera ibibazo. Ahubwo abivuga nk’umuntu wemera ko buri rugendo rugira igihe cyarwo, kandi ko iyo umuntu abonye indi ntego ikomeye mu buzima bwe aba agomba kugira ubutwari bwo kuyikurikira.

Rugaba
yatangaje ko mu gihe cya vuba azasezera kuri cinema nyuma y’imyaka myinshi
atanga ibyishimo kuri benshi
Rugaba
yahishuye ko yahisemo kumvira ijwi ry’Imana kuruta ibindi byose
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RUGABA
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA RUGABA
