Rudeboy yahanutse ku rubyiniro mu gitaramo muri Australia

Imyidagaduro - 01/05/2026 6:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Rudeboy yahanutse ku rubyiniro mu gitaramo muri Australia

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Paul Okoye uzwi cyane nka Rudeboy, yahuye n’akaga ubwo yari mu gitaramo yakoreraga mu Mujyi wa Perth muri Australia, ubwo yahanukaga ku rubyiniro ari kuririmba ibihumbi by’abantu bari bitabiriye.

Ibi byabaye mu gihe Rudeboy yari ari kuririmba indirimbo ikunzwe cyane ya P-Square yitwa “Forever”. Amashusho yafashwe agaragaza uyu muhanzi anyerera akagwa avuye ku rubyiniro, yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, akurura ibitekerezo byinshi by’abakunzi b’umuziki.

Bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko ashobora kuba yaragize ikosa ryo kuririmbira mu mwijima yambaye amadarubindi y’umukara, ibintu byaba byaramugoye kubona neza aho anyura. Abandi bo babifashe mu buryo bw’urwenya, babihuza n’amakimbirane amaze igihe hagati ye n’impanga ye Peter Okoye.

Aba bombi bahoze bagize itsinda rya P-Square, ryigeze kuba mu matsinda akomeye muri Afurika, ariko baza gutandukana bitewe n’ibibazo byari bifitanye isano n’imicungire y’amafaranga, uburenganzira ku ndirimbo (royalties) n’imiterere y’imiyoborere y’ibikorwa byabo bya muzika.

Nyuma yo gutandukana, Paul Okoye yakomeje gukora umuziki ku giti cye yitwa Rudeboy, mu gihe Peter Okoye we akoresha izina rya Mr P.

Nubwo yahuye n’iyi mpanuka ku rubyiniro, Rudeboy aherutse no gusangiza abakunzi be inkuru nziza yagezeho mu rugendo rwe rw’umuziki.

Mu minsi ishize, ubwo yari mu bitaramo byo muri Australia, yahawe icyemezo cy’ishimwe (certificate of recognition) n’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’umuco witwa Tony Dr Bull, ashimirwa uruhare rwe mu guteza imbere umuziki no guteza imbere umuco hagati y’ibihugu.

Mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram, Rudeboy yagaragaye yishimiye cyane iki gihembo, agaragaza ko ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe nk’umuhanzi mpuzamahanga.

Ibi bibaye mu gihe impanga ye Peter Okoye na yo iherutse gutangaza icyemezo cyatunguranye, cyo kutazongera kwizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki yahuriragaho n’umuvandimwe we, ahubwo ko azajya ayizihiza ku wa 30 Ugushyingo. Aba bombi bavukiye rimwe ku wa 18 Ugushyingo 1981, kandi bigeze kongera guhura mu 2021 basubira gukorana umuziki, ariko biza kongera kurangira buri wese asubiye mu rugendo rwe bwite.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza ko nubwo Rudeboy akomeje kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga, urugendo rwe rukirimo ibihe bitandukanye, birimo ibigeragezo n’ibigwi bikomeza kumuranga.

Rudeboy yaguye ku rubyiniro i Perth ari kuririmba “Forever”, amashusho ye akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma yo kugwa ku rubyiniro, Paul Okoye akomeje kuvugisha benshi, bamwe banenga amadarubindi yambaye mu gitaramo cya nijoro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...