Mu gihe Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Sarah Sanyu yagaragaje ko Kwibuka bitagomba kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye kujyana no kwiyubaka no gukomeza urugendo rwo gusana igihugu.
Yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba gukomera no gukomeza kuba intwari z’igihugu. Yagize ati: “Twibuke twiyubaka. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mukomere, mutwazanye.”
Yashimangiye ko urubyiruko ari rwo shingiro ry’u Rwanda rw’ejo hazaza, bityo rukaba rufite inshingano ikomeye yo gusobanukirwa amateka mabi yaranze igihugu cyacu kugira ngo rurusheho kuyigiraho no kuyarinda kugorekwa.
Uyu muhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, yongeyeho ko kubaka u Rwanda birambye bisaba kwimakaza ubumuntu n’indangagaciro z’ubunyarwanda, kuko ari byo shingiro ry’ubumwe n’amahoro igihugu kimaze kugeraho.
Ati: “Rubyiruko, ni twe Rwanda rw'ejo hazaza. Tugomba kuba abarinzi b'icyerekezo cy’igihugu. Twabayeho mu Rwanda rushya, bityo dufite inshingano yo gusobanukirwa amateka yacu ariko tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bushoboka twimakaza ubumuntu (Humanity) n’ubunyarwanda".
Sarah Sanyu yavuze ko afite uruhare rukomeye mu gusana imitima no gukangurira abantu ubudaheranwa. Yagaragaje ko ubuhanzi, by’umwihariko indirimbo, bufite imbaraga zo kugera ku bantu benshi no kubahinduramo icyizere.
Ati: "Nk'umuhanzikazi w'indirimbo zo guhimbaza Imana, mfite inshingano ikomeye cyane mu gutanga umusanzu mu isana mitima, kuko ijambo rinyuze mu ndirimbo rigera kure kandi rikanyura mu mitima y’abantu benshi mu buryo bworoshye. Ubuhanzi bwacu si ukuririmba gusa, ahubwo ni umuyoboro w’isanamitima n’impinduramatwara mu muryango."
Sarah Sanyu avuga ko imishinga afite muri uyu mwaka wa 2026, ari ugukomeza gushyira imbaraga mu murimo w’Imana binyuze mu muziki, akomeza kugeza ubutumwa bwubaka abantu. Ati: “Intego yanjye ni ugukomeza gukora umurimo w’Imana, no gukomeza gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo.”
Yakomoje ku byo amaze kungukira mu myaka 20 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho yatangiriye muri Ambassadors of Christ Choir mu mwaka wa 2006, avuga ko yungutse cyane ineza n’ubuntu bw’Imana, n’abantu beza yahuye na bo muri uru rugendo.

Sarah Sanyu yibukije abahanzi bagenzi be gutanga umusanzu mu isanamitima

Sarah Sanyu ahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda gufata iya mbere mu kubaka igihugu, gusigasira amateka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Sarah Sanyu yasabye urubyiruko kwimakaza ubumwe n’ubumuntu kuko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza icyerekezo cy’u Rwanda no kururinda
