Ruboneka Jean Bosco yerekeje muri Libya

Imikino - 07/10/2026 11:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Ruboneka Jean Bosco yerekeje muri Libya

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Ruboneka Jean Bosco yerekeje muri Libya mu ikipe ya Al-Tahaddi Sporting Club Benghazi nyuma y’igihe yari amaze ategereje.

Mu mpeshyi y’uyu mwaka mu kwezi kwa 6 ni bwo uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yatandukanye na APR FC yari amazemo imyaka itandatu bitewe n’uko yasabwe kongera amasezerano ariko agaca amafaranga iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yise menshi.

Kuva icyo gihe nta kipe yari afite none kuri ubu yerekeje muri Al-Tahaddi Sporting Club Benghazi ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Libya.

Iyi kipe yashinzwe mu 1954 ikaba ifite ibikombe bitatu bya shampiyona, gusa icya nyuma igiheruka mu 1997. Yakirira imikino yayo kuri Benina Martyrs Stadium ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10. 

Ruboneka Jean Bosco yari yarageze muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Muhanga yo yaragezemo muri 2016. Muri Libya asanzeyo abandi bakinnyi b’Abanyarwanda bakinayo nka Nshuti Innocent na Nsabimana Aimable. 

Ruboneka Jean Bosco yerekeje muri Libya



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...