Rubavu: Umwana w’imyaka 2 yocyejwe bikomeye n’igikoma gishyushye – Umuryango we uratabaza

Imyidagaduro - 07/08/2025 6:17 PM
Share:

Umwanditsi:

Rubavu: Umwana w’imyaka 2 yocyejwe bikomeye n’igikoma gishyushye – Umuryango we uratabaza

Inkuru ibabaje yaturutse mu Karere ka Rubavu, aho umwana w’imyaka ibiri wo mu Mudugudu wa Burima, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba, yocyejwe bikomeye n’igikoma gishyushye nyuma yo kucyisukaho ku bw’impanuka.

Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 26 Nyakanga 2025, kugeza ubu akaba akirwariye mu Bitaro Bikuru bya Gisenyi. Uyu mwana witwa Imananinziza Imbahafi Olivier, azuzuza imyaka ibiri ku wa 19 Kanama 2025. Ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro, ariko umuryango we uratabaza kuko ubushobozi bwo gukomeza kumuvuza ari buke cyane.

Uko byagenze

Nk’uko bivugwa na nyina w’umwana, Musingakazi Emeline, impanuka yabaye ubwo yari yagiye gushakisha imibereho, asize abana mu rugo. Olivier yasigaranye n’undi mwana w’imyaka 13 wari uri guteka igikoma. Mu gihe yashyiragamo isukari, Olivier yegereye isafuriya birangira igikoma kimumenetseho.

Musingakazi yabwiye inyaRwanda ati: "Sinzi uko byagenze neza hagati yabo bombi, kuko uwo mwana w’imyaka 13 yahise ahahamuka, amuta mu rugo ariruka, ajya kwihisha hafi y’umugezi avuga ngo arapfuye. Babanje kumubura, nyuma baza kumusanga yicaye hafi y’amazi."

Musingakazi avuga ko ari mu buzima bugoye n’ubukene bukabije, kuko imibereho y’umuryango we ishingiye ku kazi k’ubuzunguzayi. Ntibagira inzu, umurima, cyangwa indi mitungo y'ibanze. Ati: "Abana barya ari uko mvuye kuzunguza. Ntacuruje, nta cyo tubona,"

Uyu mwana Olivier akomeje kwitabwaho n'abaganga, ariko ubuvuzi bwe bumaze gutwara amafaranga menshi. Yashyizwe mu ndembe, yandikirwa imiti irimo: Umuti ugura 50,000. Hari indi miti yandikiwe irimo ugura 15,000 Frw n'undi ugura 25,000 Frw.

Musingakazi avuga ko uwo wa 25,000 Frw atabashije kuwubona, ahubwo agashaka undi ujyana nawo. Yongeyeho ati: “Ni uko babigenje ahagana saa Kumi, baramwomora, bakuraho uruhu rwari rwasataguritse, baramuvura.”

Uyu muryango usengera mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, urasaba Abanyarwanda bose bafite umutima w’impuhwe, kubunganira haba mu isengesho cyangwa ubufasha bw’amafaranga, imiti n’ibindi bikoresho by’ibanze. Ushaka gutanga ubufasha yahamagara cyangwa akohereza kuri nimero: 0784671863 ibaruye kuri Musingakazi Emeline.

Twagerageje kuvugana n’abayobozi b’aho uyu muryango utuye, barimo ab’Umurenge wa Nyamyumba n’Akagari ka Rubona, ariko ntitwababona kuri telefoni zabo ngendanwa. Gusa, umuyobozi mu Kagari batuyemo yavuze ko uwo mubyeyi atari uzwi neza ariko bagiye gukurikirana icyo kibazo.

Ababyeyi baratabariza umwana wabo wocyejwe bikomeye n'igikoma gishyushye ku bw'impanuka 

Abaganga bari kumwitaho ariko ababyeyi b'uyu mwana bagowe cyane no kubona imiti


Umwanditsi: Jean d'Amour Habiyakare



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...