Ni
ibintu byabaye tariki ya 12 Ukwakira 2025 mu masaha ya saa moya aho umusore w’imyaka
16 wo mu mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabicye, Umurenge wa Kanama mu karere
ka Rubavu yakubise nyina wabo isuka ya majagu inshuro eshatu akamutsinda aho.
Abatangabuhamya
baganiriye na B Plus bavuga ko uyu musore yabujijwe na nyina wabo gutema
umutumba wari ufite igitoki ariko aho kumwumvira aramwahuka amukubita isuka yo
mu bwoko bwa majagu inshuro eshatu ahasiga ubuzima.
Uyu
musore w’imyaka 16 yakubise uyu mudamu isuka ya majagu ari uko bari
bamuhamagarije nyiri urutoki ndetse na papa we bamumenyesha ko umwana we ari
gukora ibidakwiye. Aherako amukubita iyo suka.
Bakomeza
bavuga ko uyu musore yigize igihazi n'intakoreka muri ako gace atuyemo ariko nta muntu
wigeze umutangira amakuru ngo akurikiranwe kuko Se umubyara ariwe ukuriye
umudugu wa Kabingo kandi ariwe wagatanze ubuhamya.
Zeburoni
uhagarariye umuryango wa Manizabayo witabye Imana ku myaka 42, asaba ko uyu
mwana yakurikiranwa naho ibyo kwitwaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe atari
ukuri kuko yaragiraga inka za Se.
Yagize
ati “Icyo twifuza ni uko ubutabera bwakurikirana uwakoze icyaha. Kuvuga ngo ni
uburwayi bwo mu mutwe ni ukubeshya kubera ko yaragiraga inka za Se.”
Umuyobozi
w’umurenge wa Kanama, Nzabahimana Evaritse avuga ko ucyekwaho icyaha yamaze
gufatwa n’inzego z’umutekano ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama.