Rubavu: Tumusifu Steven wo guhangwa amaso muri Gospel arangamiye kogeza Yesu ku Isi hose

Imyidagaduro - 16/04/2026 8:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Rubavu: Tumusifu Steven wo guhangwa amaso muri Gospel arangamiye kogeza Yesu ku Isi hose

Umusore witwa Tumusifu Steven [Tum Steven] wo mu Karere ka Rubavu ari kwigaragaza nk’umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ufite inzozi nini zo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku isi hose. Nubwo amaze igihe gito mu muziki, agaragaza ubushake n’umuhate wo gukoresha impano ye mu gukorera Imana no gufasha abantu kubona ihumure.

Tumusifu Steven yavutse mu mwaka wa 1998, avukira kandi akurira mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Iburengerazuba, ari na ho atuye kugeza ubu. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Nyuma yo gusoza amashuri ye, yahise atangira gutekereza ku mpano ye y’umuziki, ayihindura inzira yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Mu muziki amaze umwaka umwe gusa, akaba amaze gukora indirimbo ebyiri ari zo “Urukundo Ankunda” ndetse na “Nzaririmba”. Izi ndirimbo zigaragaza neza intego ye, yo kugaragaza urukundo rw’Imana no gushishikariza abantu kuyishimira no kuyiramya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Uyu muhanzi wo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel, yemeza ko aho ari ho avana ubutumwa bwimbitse, bugamije guhumuriza imitima y’abantu, cyane cyane abari mu bihe bikomeye. Yifuza ko indirimbo ze ziba igikoresho cyo kugarura ibyiringiro mu bantu no kubafasha kwegera Imana.

Uyu munyempano wo mu Karere ka Rubavu, iwabo w'ibyamamare nka Dominic Ashimwe, Alicia and Germaine, Patient Bizimana n'abandi, akora umuziki ushoye imizi mu masengesho aho avoma ibitekerezo by’indirimbo ze. Icyo ashyira imbere ni ubutumwa bwo guhumuriza abantu no kubereka ko Imana ibakunda kandi ibitayeho.

Tumusifu Steven uzwi nka Tum Steven mu muziki, yabwiye inyaRwanda ati: "Ni njye wiyandikira indirimbo, nzihimba ndi mu bihe by'amasengesho, ubutumwa 'ntambutsa' ni ubwo guhumuriza imitima y'abantu".

Afite imishinga ikomeye ateganya kugeraho mu myaka itanu iri imbere. Muri yo harimo kwagura imbago z’umuziki we, akagera ku rwego mpuzamahanga, aho azaba ageza ubutumwa bwa Yesu ku bantu benshi kurushaho, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Tumusifu Steven ahamya ko hari abahanzi akuraho urugero kandi bamufasha mu buryo butandukanye, cyane cyane Israel Mbonyi ndetse na Meddy. Avuga ko indirimbo zabo zimufasha kwiga byinshi, haba mu buryo bwo kuririmba, gutanga ubutumwa ndetse no kwitwara nk’umuhanzi ufite intego.

Nubwo ari mu ntangiriro z’urugendo rwe rw'umuziki, Tumusifu Steven agaragaza icyizere n’ishyaka byo kuzagera kure, ashimangira ko icyo ashyize imbere atari ukwamamara gusa, ahubwo ari ugukorera Imana no guhindura ubuzima bw’abantu binyuze mu muziki.

Ubutumwa bwe bukomeje gukura no kugera kuri benshi, kandi intego ye yo “kogeza Yesu ku isi hose” ikomeje kumubera icyerekezo cy’urugendo rwe rwa muzika.

Uburyo Tum Steven yandikamo indirimbo ze butandukanye n’ubusanzwe benshi bakoresha, kuko we akenshi azihimba ari mu bihe by’amasengesho

Tum Steven yemeza ko inzozi ze ari ukwamamaza Yesu hose ku isi, akoresheje impano yahawe, ndetse no gukora indirimbo zigera ku mitima ya benshi

REBA INDIRIMBO "NZARIRIMBA" YA TUM STEVEN WO GUHANGWA AMASO MURI GOSPEL



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...