Umurenge wa Mudende ni umwe mu Mirenge 12 igize Akarere ka Rubavu. Ugitembera muri uyu Murenge, ikintu cyambere ubona ni imisozi ibonera kure hakurya y'amaso yawe irimo; Umusozi wa Kalisimbi, Umusozi wa Rungu, Umusozi wa Mudende n'iyindi itandukanye.
Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda yatemberaga muri uyu Murenge wa Mudende, yageze mu Mudugudu wa Ndoranyi, Akagari ka Ndoranyi, ahava amanuka asatira ahazwi nko Kubari witegeye neza Umusozi wa Bigogwe.
DUTEMBERANE UYU MURENGE BINYUZE MU MAFOTO AGERA KURI 30
Ku Muhanda usanga abacuruzi b'igihingwa cy'ibisheke batuje bari gushaka amafaranga abatunga
Ikigo cy'ishuri rya GS Mudende
Amazu yubakiwe abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Inzu y'umuturage w'umukene yubatswe mu byatsi gusa. Uyu muturage witwa Nyirandayambaje aganira na InyaRwanda.com, yatangaje ko ntaho kwikinga agira ngo na cyane ko iyo imvura iguye arara hanze cyangwa akemera ikamunyagira, ubundi akabyuka asukamo ivu kugira ngo asibanganye amazi menshi abarimo.
Icyapa gitanga ikaze ku bantu bagera mu Murenge wa Mudende, Umurenge ww'Imisozi myiza
Abaturage bafite umuhanda ubafasha mu buhahirane no kugeza umusaruro w'ubuhinzi bwabo ku masoko biboroheye
Inzu ya Nyirandayambaje n'abana be babiri
Abana twahahuriye bari gutemberana muri Uyu Murenge wa Mudende
AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu - InyaRwanda.com (Mu Burengerazuba bw'u Rwanda)