Iki gitaramo cyabaye tariki 28 Kamena 2019 mu mujyi wa Rubavu mu kabari kitwa Little Paris, abacyitabiriye bataramiwe n'abahanzi barimo Mico The Best ndetse na Ben Adolphe mu gihe Asinah we atigeze ahagaragara nubwo yari yamamajwe. Usibye aba bahanzi ariko kandi hanabereye irushanwa ryo kurya ryanaje kwegukanwa na Temarigwe watsinze umugande bari bahanganye.
Temarigwe niwe watsinze uyu mukino
Iri rushanwa ryo kurya ryahuje Temarigwe n’umugande Sempijja Jukko. Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga ibihumbi bibiri (2000frw). Aha hacurangiye aba Djs bakomeye mu karere ka Rubavu barimo Dj Tiger ndetse na Dj Kelly. Iki gitaramo cyabereye ku nkengero neza z’ikiyaga cya Kivu cyane ko aka kabari kari neza iruhande rw’iki kiyaga ahakunze gusohokera umubare munini w’abakunzi b’umuziki bari banitabiriye ku bwinshi.
MU NCAMAKE KURIKIRA UKO IRI RUSHANWA RYO KURYA RYAHUJE TEMARIGWE N’UMUGANDE RYAGENZE