Abatawe muri yombi na RIB, ni Noteri Imanirakiza Issa Naphtal, n'abandi batandatu ari bo Nkundimana Tharcisse, Nsabimana Straton, Harerimana Jean Paul, Mukeshimana Marie Louise, Ndagijimana Daniel na Ndagijimana Jean.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abafashwe bacuze umugambi wo kugurisha ubutaka, aho buri wese yari afite icyo ashinzwe muri uwo mugambi. Hari abigize abakomisiyoneri, abandi bigira ba nyir'ubutaka, umuvandimwe wa nyir'ubutaka, hiyongeraho na notaire wigenga wabafashije kwemeza ihererekanya ry’ubutaka (Mutation).
RIB yatangaje ko aba bafashwe bamaze kugurisha ubutaka bufite agaciro ka 15,000,000 Frw buherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Shwemu hanyuma bakayagabana bose uko ari barindwi.
Umwe mu bakurikiranweho ibi byaha witwa Nsabimana Straton, muri Mutarana 2026 yari yarekuwe by’agateganyo n’ Urukiko ngo akurikiranwe ari hanze ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho bibaga amafaranga ku ma sitasiyo ya esanse bakoresheje uburiganya bwo kuri MoMo.
Dosiye yabo yaroherejwe mu Bushinjacyaha. Bararegwa ibyaha bine ari byo; kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n'icyaha cyo kugurisha ikintu cy'undi. Ibi byaha byose baregwa igifite igihano gito ni umwaka 1 w’igifungo naho igihano kinini ni imyaka 10.
RIB kandi, iburira abantu bose bishora mu byaha nk'ibi kubireka ahubwo bagashaka imibereho myiza mu buryo bukurikije amategeko, inihanangiriza ba noteri bigenga bakoresha ububasha n'inshingano bahabwa n'itegeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika.
RIB irasaba abantu bose gukomeza kugira amakenga igihe cyose bagura umutungo uwo ari wo wose, bakajya bashishosha mbere yo kugira icyo bishyura, cyane cyane umutungo utimukanwa.
