Rubavu: Icyo Bethlehem Choir ihishiye abazitabira igiterane yatumiwemo na Jehovah Jireh

Iyobokamana - 20/08/2026 7:45 AM
Share:
Rubavu: Icyo Bethlehem Choir ihishiye abazitabira igiterane yatumiwemo na Jehovah Jireh

Bethlehem Choir iri ku isonga mu makorali akunzwe cyane mu Ntara y'Iburengerazuba itegerejwe cyane mu giterane gikomeye cya Jehovah Jireh Choir kizabera mu Karere ka Rubavu mu mpera z'iki Cyumweru.

Korali Jehovah Jireh yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Gumamo”, yateguye igiterane cy’iminsi ibiri yise “Imana Iratsinze Live Concert – Season III”, kizabera kuri Stade Umuganda i Rubavu ku wa 22 na 23 Kanama 2026.

Abazagabura ijambo ry'Imana ni Rev. Pasteur Binyonyo Mutware Jérémie, Rev. Pasteur Nimuragire JMV n'Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe. Amakorali y'i Rubavu azasangira uruhimbi na Jehovah Jireh ni Bethlehem, Bethel na El Roi Worship Team.

Bethlehem Choir ihishiye iki abazitabira iki giterane?

Bethlehem Choir, imwe mu makorali afite amateka maremare mu muziki wa Gospel mu Rwanda dore ko imaze imyaka 62 yogeza ubutumwa bwiza, itegerejwe cyane muri iki giterane cy'ivugabutumwa.

Perezida wa Bethlehem Choir, Prince Mahoro, yabwiye inyaRwanda ko bafite byinshi bahishiye abazitabira iki giterane "Imana Iratsinze", asaba abakunzi babo kwitega ibihe by’umwihariko. Ati: “Igiterane "Imana Iratsinze", Bethlehem ihishiye abakunzi bayo ibyiza byinshi cyane".

Ati: "Reka dutere abakunzi bacu amatsiko; indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwa Kristo zirahari, by’umwihariko izibutsa abakunzi bacu bya bihe byiza, ndetse zigatuma umuntu yumva ahembutse mu bugingo. Ku batarakira Kristo bo, ni umwihariko udasanzwe.”

Prince Mahoro umaze amezi umunani ayobora Bethlehem Choir, yahishuye  icyifuzo cye gikomeye kuri Bethlehem Choir, avuga ko ari ukubona iyi korali ikomeza kuba igikoresho cyo kugaragaza ubwiza bwa Kristo Yesu.

Ati: “Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu. Nk’uko Kristo ari umucyo ukwira mu isi yose, ubwiza bwa Kristo nibuba muri Bethlehem, ibyo Kristo yahumekeye muri Bethlehem bizakwira mu batuye isi bose.”

Bethlehem Choir imaze imyaka 62 mu ivugabutumwa

Bethlehem Choir imaze imyaka 62 kuva ishinzwe, ikaba imwe mu makorali azwi kandi akunzwe cyane mu Rwanda. Ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Gisenyi, mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Rubavu.

Yavutse mu 1964, icyo gihe ikaba yaritwaga Korali ya Gisenyi. Bamwe mu bayitangije n’abayiririmbyemo muri iyo myaka ya mbere ntibakiriho, mu gihe abandi bakomeje ubuzima bwabo mu mirimo n’inshingano zitandukanye.

Kugeza ubu, Bethlehem Choir igizwe n’abaririmbyi barenga 90, gusa hari abandi baririmbyi batakibarizwa muri korali igihe cyose kubera impamvu zitandukanye zirimo kwimuka, akazi n’izindi mpamvu z’ubuzima.

Bethlehem Choir imaze kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Rwanda [mu turere dutandukanye], u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda na Kenya.

Inakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abatishoboye, gusura abagororwa, gusura abarwayi n’ibindi bikorwa bigamije gukomeza ubuzima bw’umwuka n’imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane binyuze muri gahunda ngarukamwaka yitwa Bethlehem Evangelical Week.

Kuri iyi nshuro, Bethlehem Choir izongera guhura n’abakunzi bayo mu giterane “Imana Iratsinze Live Concert – Season III”, aho itegerejweho gutanga ubutumwa binyuze mu ndirimbo no mu kuramya Imana.

Mbere yo gutaramana na Jehovah Jireh, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2026, Bethlehem Choir yateguje abakunzi bayo indirimbo nshya "Yesu Gusa" irimo ubutumwa bukomeye ku buzima bwa buri mwizera.

Aba baririmbyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo: "Birashoboka" na "Dukundane", bakomeje bagira bati: "Indirimbo 'Yesu Gusa' itwibutsa ko Yesu Kristo ari we wenyine Muhuza wacu n’Imana, kuko ari we wabaye Inzira nyayo itugeza kuri Data wa twese."

Bethlehem Choir imaze imyaka 62 kuva ishinzwe, ikaba imwe mu makorali azwi kandi akunzwe cyane mu Rwanda

Abazitabira iki giterane bazaramya Imana banayihimbaze mu ndirimbo z'amakorali arimo Bethlehem Choir izaba ari umusangwa mukuru

"Bethlehem ni Korali nkuru buri wese akwiye kubonamo ubwiza bwa Kristo Yesu" - Prince Mahoro, Perezida mushya wa Bethlehem Choir

Jehovah Jireh Choir igiye gutaramana na Bethlehem Choir mu giterane "Imana Iratsinze"

Ku wa 22 na 23 Kanama 2026, Stade Umuganda i Rubavu izaba ari ihuriro ry’abakunda kuramya no guhimbaza Imana

REBA INDIRIMBO "BIRASHOBOKA" YA BETHLEHEM CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...