Ni amahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 16 barimo abapolisi 12 n’abasirikare bane bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kurushaho kunoza akazi kabo ka buri munsi.
Bize amasomo atandukanye abaha ubumenyi mu byo gucunga umutekano wo mu mazi no gukurikirana abakekwaho ibyaha bikorerwa mu mazi, ubumenyi mu gusesengura imiterere y’amazi n’uburyo bwo kuyakoreramo budateza akaga, kuyobora ubwato mu buryo butekanye, gukusanya no kurinda ibimenyetso no gucunga neza abakekwaho icyaha mu buryo bukurikije amategeko.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa mu kubaka ubushobozi no kuzamura ubunyamwuga n’urwego rw’igipimo cy’imikorere mu kurwanya ibyaha byo mu mazi.
Yagize ati: “Amahugurwa ku gukoresha amato, gusaka no Gufatira ni ingenzi cyane kuko yongerera abapolisi ubushobozi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo mu buryo butaziguye, gushimangira umutekano no kubahiriza ibipimo n’amahame y’umutekano wo mu mazi ku rwego mpuzamahanga.”
Yakomeje agira ati: “Ku ruhande rwacu, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bahura n'ibyaha bitandukanye birimo; kwinjiza magendu, ibiyobyabwenge, kuroba mu buryo bunyuranyije n’amategeko n'ibindi.
Bityo rero, amahugurwa nk’aya aha abapolisi ubumenyi bwo guhagarika, gufata, kugenzura no gucunga amato, agira uruhare muri ibyo bikorwa, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano no kubahiriza amategeko mu mazi.”
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa izakomeza gushyira imbaraga mu mahugurwa yihariye ahabwa abapolisi mu kubaka ubushobozi, haharanirwa ko bagira ubumenyi n'ubushobozi bwo guhangana n’ibihungabanya umutekano muri iki gihe n’ahazaza.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit); ACP Charles Butera, yavuze ko akazi ko gucunga umutekano w’amazi ari akazi gasaba ibirenze kugenzura ko abayakoresha bubahiriza amategeko.
Ati: “Akazi mukora ko kurinda amazi y’u Rwanda ni akazi gasaba byinshi kandi kagoye bijyanye n’imiterere yako. Ntabwo ari akazi ko kugenzura ko amategeko yubahirizwa mu mazi magari gusa, hakubiyemo no kurengera ubuzima, kubungabunga umutekano no kurinda umutungo kamere w’amazi mu buryo bwombi; ari ugukumira icyaha ku buso bwayo no kugikurikirana igihe cyaba cyamaze gukorwa.”
Yababwiye ko n’ubwo hari zimwe mu mbogamizi bazahura nazo mu kazi zisaba ubutwari, gushishoza no gufata ibyemezo, ubuyobozi mu nzego zinyuranye buzakomeza kubashyigikira, bubafasha gusohoza inshingano zo kubungabunga umutekano n’ubusugire by’igihugu cyacu.
Yashimiye ikigo UNITAR ku bufatanye gikomeje kugaragaza, ashimira na Polisi y'u Rwanda ku mbaraga ikomeza gushyira mu guhugura abapolisi no kubongerera ubushobozi, ndetse n’abitabiriye amahugurwa uburyo bitwaye byatumye babasha kuyasoza neza.
Amahugurwa yo gucunga umutekano wo mu mazi ategurwa hagamijwe kuzamura ubumenyi n’ubushobozi bw’abapolisi mu kunoza imyiteguro n’ubunyamwuga, abushyira ku gipimo ngenderwaho ku rwego mpuzamahanga, bigafasha abapolisi gushyira mu bikorwa uko bikwiye inshingano kandi bifitiye icyizere, bituma abaturage n’abafatanyabikorwa bahorana icyizere cy’uko umutekano wo mu mazi y’igihugu ucunzwe neza kandi mu buryo burambye.


