Rubavu: Hallelujah Family Choir yibukije abakunzi bayo indirimbo zayo bakunze mu gitaramo cyitabiriwe na Mbabazi Milly na Monica Mafundi –VIDEO

Iyobokamana - 17/07/2022 9:27 PM
Share:
Rubavu: Hallelujah Family Choir yibukije abakunzi bayo indirimbo zayo bakunze mu gitaramo cyitabiriwe na Mbabazi Milly na Monica Mafundi –VIDEO

Imwe muri Chorale zimaze igihe kitari gito mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza, Hallelujah Family Choir, yakoze igitaramo kigamije kwibutsa abakunzi bayo ibihe byiza by’indirimbo yagize ndetse inaririmba nyinshi mu ndirimbo nshya ifite.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 202 mu masaha ya saa cyenda zuzuye, nibwo Hallelujah Family Choir yari itangiye igitaramo cyayo yakoze nyuma kikaza kunyuzwa ku muyoboro wayo wa Youtube. Igitaramo cyitabiriwe n’abahanzi ku giti cyabo aribo ‘Monica Mafundi na Mbabazi Milly mu gihe indi Chorale yari yatumiwe mu gufatanya na Hallelujah ari IWACU HEZA Family Choir, umuvugabutumwa akaba  Pr. Setako Sophonie.


Mbabazi Milly mu gitaramo cyateguwe na Chorale Hallelujah

Mbere gato y’igitaramo, ‘InyaRwanda.com’ yaganiriye n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Hallelujah, Umurerwa adutangariza ko impamvu y’iki gitaramo ari ugushima Imana kubyo yakoze no gukomeza kwibutsa by’umwihariko abakunzi ba Hallelujah Family Choir  indirimbo zayo bakunze, ubundi bakanabakumbuza ku ndirimbo nshya harimo n’izitaramara igihe.

Ati “Hallelujah Family Choir yateguriye abakunda indirimbo z’Imana igitaramo cyo gushima Imana kizaba nyuma kikanyuzwa  kuri murandasi, kuri Youtube ya Chorale yacu kugira ngo abakunzi bacu bose kizabagereho ndetse kugira ngo bumve uburyohe n’ubutumwa bwiza bugize indirimbo zatambutse ndetse n’indirimbo nshya. Ibi twabikoze kuko twamaze kubona ko turi mu minsi igoranye kandi ya nyuma ".


Hallelujah Family Choir

Umuvugabutumwa Pastor Setako Sophonie uhagarariye Field y’amajyaruguru, mu kibwiriza cye yifashishije igitabo cy’isezerano rya Kera, avuga mu buryo burambuye ibyanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel uvugwa muri Bibiliya.


Pastor Setako yavuze ijambo ry'Imana mu gitaramo cyateguwe na Chorale Hallelujah

Hallelujah Family Choir ni imwe mu makorale akomeye mu Karere ka Rubavu, mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi.

REBA HANO UKO IGITARAMO CYA 'HALLELUJAH FAMILY CHOIR' CYAGENZE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...