Kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Nyakanga 202 mu masaha
ya saa cyenda zuzuye, nibwo Hallelujah Family Choir yari itangiye igitaramo
cyayo yakoze nyuma kikaza kunyuzwa ku muyoboro wayo wa Youtube. Igitaramo
cyitabiriwe n’abahanzi ku giti cyabo aribo ‘Monica Mafundi na Mbabazi Milly mu
gihe indi Chorale yari yatumiwe mu gufatanya na Hallelujah ari IWACU HEZA
Family Choir, umuvugabutumwa akaba
Pr. Setako Sophonie.
Mbabazi Milly mu gitaramo cyateguwe na Chorale Hallelujah
Mbere gato y’igitaramo, ‘InyaRwanda.com’ yaganiriye n’umwe mu baririmbyi ba Chorale Hallelujah, Umurerwa adutangariza ko impamvu y’iki gitaramo ari ugushima Imana kubyo yakoze no gukomeza kwibutsa by’umwihariko abakunzi ba Hallelujah Family Choir indirimbo zayo bakunze, ubundi bakanabakumbuza ku ndirimbo nshya harimo n’izitaramara igihe.
Ati “Hallelujah Family Choir yateguriye abakunda indirimbo z’Imana igitaramo cyo gushima Imana kizaba nyuma kikanyuzwa kuri murandasi, kuri Youtube ya Chorale yacu kugira ngo abakunzi bacu bose kizabagereho ndetse kugira ngo bumve uburyohe n’ubutumwa bwiza bugize indirimbo zatambutse ndetse n’indirimbo nshya. Ibi twabikoze kuko twamaze kubona ko turi mu minsi igoranye kandi ya nyuma ".
Hallelujah Family Choir
Umuvugabutumwa Pastor Setako Sophonie uhagarariye Field
y’amajyaruguru, mu kibwiriza cye yifashishije igitabo cy’isezerano
rya Kera, avuga mu buryo burambuye ibyanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Daniel
uvugwa muri Bibiliya.
Pastor Setako yavuze ijambo ry'Imana mu gitaramo cyateguwe na Chorale Hallelujah
Hallelujah Family Choir ni imwe mu makorale akomeye
mu Karere ka Rubavu, mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi.
REBA HANO UKO IGITARAMO CYA 'HALLELUJAH FAMILY CHOIR' CYAGENZE