Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, ni bwo REB yakomeje ibiganiro bitangwa
ku ukwezi k’umuco mubi by’amashuri mu Ntara zose z’igihugu. Muri uru rugendo REB
yageze mu turere turimo Nyabihu,
Rwamagana na Rubavu,.. aho baganiriye n’abanyeshuri
bo mu bigo bya GS Bigogwe, TTC Bicumbi, Agahozo Shalom yo mu Karere ka
Rwamagana, Gs Rukoma na ES Adelaide byo mu Karere ka Kamonyi n'ibindi.

Muri urugendo rwa REB mu bigo by’amashuri bitandukanye mu Ntara zose z’igihugu, mu Karere ka Rubavu, ku ishuri rya Ecole des Science de Gisenyi, abanyeshuri n’abarezi, bagaragaje imbamutima zabo, bavuga uburyo bishimira ko umuco uhabwa umwanya ushimishije ndetse ugahabwa n’ukwezi kwawo. Umunyeshuri witwa Gasirabo Litha wiga muri iki kigo, yatangaje ko umuco Nyarwanda ari amahame n’imyitwarire biranga Abanyarwanda. Gasirabo kandi yemeje ko we n’abanyeshuri bagenzi be bazakomeza gusigasira umuco wasizwe n’abakurambere.
Uku kwezi k'umuco biteganyijwe ko
kuzakorerwa mu mashuri yose kuva ku yisumbuye kumanura, aho nyuma yako buri
shuri rizajya rigira umunsi umwe mu kwezi wo kuzirikana Umuco Nyarwanda.


