Rubavu: Aline West watangiye kwigira igare kuri matabaro afite imyaka 7 ubu aryitezeho kuzamufasha guhuza ababyeyi be batandukanye

Imikino - 17/08/2021 12:27 PM
Share:
Rubavu: Aline West watangiye kwigira igare kuri matabaro afite imyaka 7 ubu aryitezeho kuzamufasha guhuza ababyeyi be batandukanye

Aline West ni umukobwa wo mu Karere ka Rubavu ufite impano yo gutwara igare, koga no kwiruka akoresheje amaguru. Uyu mwari wagaragaje neza inkomoko y’impano ye yashimangiye ko kuva ku myaka 7 kugeza ubu amaze kugera kuri byinshi n’icyizere cyo kuzongera guhuza ababyeyi be akoresheje igare kiriyongera.

Mu masaha ya mu gitondo, abagenzi bataraba benshi mu muhanda, amajwi y’inyoni zo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu yiganje, ni bwo twahuye na Iberahumwari Aline [Aline West], atwaye igare ryiza rikoreshwa mu marushanwa yo gutwara amagare. Uyu mwari wasaga n’umuhungu mu migendere kuri iri gare yari yarangariwe n’imbaga y’abantu batibwiraga uburyo atwaye igare. Aline utigeze ashidikanya ubwo twamusaga kugira icyo atubwira ku mpano ye muri rusange, yahishuye ko gutwara igare yabitangiye afite imyaka 7 gusa y’amavuko abyigishijwe na Se umubyara.

Aline yavuze ko kuba yaratangiye gutwara igare ahereye ku igare rikoreshwa mu gutwara imizigo kandi abyigishijwe na se umubyara ari imbaraga zidasanzwe yifuza ko zazamusigira amateka yo kongera guhuza ababyeyi be bombi batandukanye badahanye gatanye.  Aline yagize ati “Njye ntangira kubona igare nari mfite imyaka irindwi gusa y’amavuko, icyo gihe twarebaga Tour Du Rwanda twicaye n’ababyeyi".

"Nyuma ni bwo naje kubwira Papa ko nshaka kwiga igare, ambwira ko azamfasha nkarimenya kandi aza kubikora atangira anyigishiriza kuri ya magare atwara imizigo n’abagenzi (Matabaro). Maze gukura abantu bamwe ba bamwe bagiye bambwira ko ntaho nzagera, bakansaba kubivamo, ariko kuko nari mfite icyo ngambiriye kugeraho, ntabwo nigeze mbiha umwanya uhagije ngo mbe nanabireka".

"Ku myaka 12 natekereje ko inzozi zanjye zitazagerwaho kubera ko nta gare twagiraga, ntangira gucika intege. Ku myaka 13 ni bwo twageze mu Karere ka Rubavu, icyo gihe mama wanjye yaracuruzaga, akajya ansaba kujya kurangura nkoresheje igare aho gutanga ikiraka ku bandi. Kuba mama wanjye yaratekereje kujya ampereza ibintu bimeneka (Fanta) ngo njye kurangura byampaye icyizere ku buryo natekereje ko byanga bikunze nzabona umfasha ".

Aline yasobanuye uburyo yifuje kugera aho abakinira ikipe y’igihugu y'Amagare bitoreza, gusa ngo aza kubigeraho ubwo yajyaga i Kigali mu marushanwa, gusa avuga ko yifuza kuzaserukira u Rwanda hanze y’igihugu, aherekejwe n’ababyeyi be bombi batandukanye badahanye gatanya.

Ati: "Ubusanzwe mama na papa baratandukanye ariko baravugana kuko batandukanye nta gatanya, rero nizeye ko igare ryanjye rizamfasha kubahuza igihe bazaba bamperekeje bombi mu marushanwa nshaka kuzitabira byanga bikunze kandi imbaraga mfite no kubikunda nzi ko nzabigeraho ".

Inzozi ni iza buri wese ariko guharanira kuzigeraho biba mu buryo butandukanye. Aline yasabye abangavu kutajya biheza ngo bitinye abasaba gukomeza gukunda ibyo bazi ko bashoboye no kubiha umwanya uhagije, asaba n’ababyeyi guha ubushobozi abana babo mu gihe bishoboka. Ubu Aline yitabira amarushanwa atandukanye aho ahatana mu byiciro bitatu: Koga, gutwara igare no kwiruka.


AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu  InyaRwanda.com/Rubavu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...