Mu masaha ya mu gitondo, abagenzi bataraba benshi mu
muhanda, amajwi y’inyoni zo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu yiganje, ni bwo
twahuye na Iberahumwari Aline [Aline
West], atwaye igare ryiza rikoreshwa mu
marushanwa yo gutwara amagare. Uyu mwari wasaga n’umuhungu mu migendere kuri iri
gare yari yarangariwe n’imbaga y’abantu batibwiraga uburyo atwaye
igare. Aline utigeze ashidikanya ubwo twamusaga kugira icyo atubwira ku mpano ye
muri rusange, yahishuye ko gutwara igare yabitangiye afite imyaka 7 gusa y’amavuko
abyigishijwe na Se umubyara.
Aline yavuze ko kuba yaratangiye gutwara igare ahereye ku
igare rikoreshwa mu gutwara imizigo
kandi abyigishijwe na se umubyara ari imbaraga zidasanzwe yifuza ko zazamusigira
amateka yo kongera guhuza ababyeyi be bombi batandukanye badahanye
gatanye. Aline yagize ati “Njye ntangira kubona igare nari mfite imyaka irindwi
gusa y’amavuko, icyo gihe twarebaga Tour Du Rwanda twicaye n’ababyeyi".
"Nyuma ni bwo naje kubwira Papa ko nshaka kwiga igare, ambwira ko azamfasha nkarimenya kandi aza kubikora atangira anyigishiriza kuri ya magare atwara imizigo n’abagenzi (Matabaro). Maze gukura abantu bamwe ba bamwe bagiye bambwira ko ntaho nzagera, bakansaba kubivamo, ariko kuko nari mfite icyo ngambiriye kugeraho, ntabwo nigeze mbiha umwanya uhagije ngo mbe nanabireka".
"Ku myaka 12 natekereje ko inzozi zanjye zitazagerwaho
kubera ko nta gare twagiraga, ntangira gucika intege. Ku myaka 13 ni bwo twageze mu
Karere ka Rubavu, icyo gihe mama wanjye yaracuruzaga, akajya ansaba kujya
kurangura nkoresheje igare aho gutanga ikiraka ku bandi. Kuba mama wanjye
yaratekereje kujya ampereza ibintu bimeneka (Fanta) ngo njye kurangura byampaye
icyizere ku buryo natekereje ko byanga bikunze nzabona umfasha ".
Aline yasobanuye uburyo yifuje kugera aho abakinira
ikipe y’igihugu y'Amagare bitoreza, gusa ngo aza kubigeraho ubwo yajyaga i Kigali mu
marushanwa, gusa avuga ko yifuza kuzaserukira u Rwanda hanze y’igihugu,
aherekejwe n’ababyeyi be bombi batandukanye badahanye gatanya.
Ati: "Ubusanzwe mama na papa baratandukanye ariko baravugana
kuko batandukanye nta gatanya, rero nizeye ko igare ryanjye rizamfasha kubahuza
igihe bazaba bamperekeje bombi mu marushanwa nshaka kuzitabira byanga bikunze
kandi imbaraga mfite no kubikunda nzi ko nzabigeraho ".
Inzozi ni iza buri wese ariko guharanira kuzigeraho biba
mu buryo butandukanye. Aline yasabye abangavu kutajya biheza ngo bitinye abasaba
gukomeza gukunda ibyo bazi ko bashoboye no kubiha umwanya uhagije, asaba n’ababyeyi
guha ubushobozi abana babo mu gihe bishoboka. Ubu Aline yitabira amarushanwa
atandukanye aho ahatana mu byiciro bitatu: Koga, gutwara igare no kwiruka.
AMAFOTO: KWIZERA Jean de Dieu InyaRwanda.com/Rubavu