Rubavu: Abaturage bishimiye umuhanda wa Rugerero-Buhuru watangiye kubakwa-AMAFOTO

Amakuru ku Rwanda - 13/07/2022 10:32 AM
Share:
Rubavu: Abaturage bishimiye umuhanda wa Rugerero-Buhuru watangiye kubakwa-AMAFOTO

Tariki 5 Nyakanga 2022 ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse na Nzabonimpa Deogratias ushinzwe iterambere ry’abaturage batangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka umuhanda Rugerero – Buhuru ureshya na Kilometero 9, akaba ari umuhanda abaturage b'aka Karere bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu gitindo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, ubwo twageraga ahari kubera ibikorwa byo kubaka umuhanda Rugerero-Buhuru, twasanze bamwe mu baturage babukereye baje kwihera amaso imashini zitunganya umuhanda wahawe rwiyemezamirimo  STECOL ugakurikiranwa na Egis. Ubwo umuyobozi w’Akarere Kambogo Ildephonse yawerekaga abaturage yabasabye kuzarangwa n’imyifatire myiza yo gukunda umurimo.

Bamwe mu baturage n’abacuruzi baturiye uyu muhanda twaganiriye batubwiye ko bawishimiye bavuga ko numara kubakwa bazabona abakiriya bazaturuka mu migenderanire y’Imirenge iwegereye ndetse n’ibiciro by’ingendo bikoroshywa.

Mukarugamba Esther, wabyutse aza gushakisha amabuye aho imashini ziri kuva, yatangarije InyaRwanda.com ko afite umunezero ku mutima bitewe n’uko umuhanda bemerewe n’umukuru w’igihugu watangiye kubakwa. Uyu muturage kandi yashimangiye ko biteguye no kuba babona akazi muri ibi bikorwa byo kuwubaka.

Yagize ati "Urabona ko nabyukiye hano. Turishimye cyane kandi Imana irakoze cyane kuko ubu twizeye ko ingendo zigiye kutworohera kubera ko amafaranga twatangaga azagabanuka cyane kubera ko umuhanda uzaba ukoze, umeze neza. Hari imodoka zatinyaga kunyura hano ubu rero zigiye kujya zihanyura imigenderanire ikomeze kuba myiza".

Nyirakwezi Odetha we yunze mu rya mugenzi we avuga ko n’ubucuruzi buzagenda neza kuko imigenderanire izaba ihari kubera umuhanda. Ati Urebye n’abacuruzi bazabona uburyo bacuruza kuko uyu muhanda nuba uri gukoreshwa tuzi neza ko n’abaguzi bazaba benshi nk’uko tubibona n’ahandi hari imihanda myiza. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turamushimira cyane".

ANDI MAFOTO AGARAGAZA UYU MUHANDA URI KUBAKWA








Uyu muhanda uje mu rwego rwa RUDP II icyiciro cya 3


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...