Mu gitindo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga
2022, ubwo twageraga ahari kubera ibikorwa byo kubaka umuhanda
Rugerero-Buhuru, twasanze bamwe mu baturage babukereye baje kwihera amaso
imashini zitunganya umuhanda wahawe rwiyemezamirimo STECOL ugakurikiranwa na Egis. Ubwo umuyobozi
w’Akarere Kambogo Ildephonse yawerekaga abaturage yabasabye kuzarangwa n’imyifatire
myiza yo gukunda umurimo.
Bamwe mu baturage n’abacuruzi baturiye uyu muhanda
twaganiriye batubwiye ko bawishimiye bavuga ko numara kubakwa bazabona
abakiriya bazaturuka mu migenderanire y’Imirenge iwegereye ndetse n’ibiciro by’ingendo
bikoroshywa.
Mukarugamba Esther, wabyutse aza gushakisha amabuye aho imashini ziri kuva, yatangarije InyaRwanda.com ko afite umunezero ku mutima bitewe n’uko umuhanda bemerewe n’umukuru w’igihugu watangiye kubakwa. Uyu muturage kandi yashimangiye ko biteguye no kuba babona akazi muri ibi bikorwa byo kuwubaka.
Yagize ati "Urabona ko nabyukiye hano. Turishimye cyane kandi Imana irakoze cyane kuko ubu twizeye ko ingendo zigiye kutworohera kubera ko amafaranga twatangaga azagabanuka cyane kubera ko umuhanda uzaba ukoze, umeze neza. Hari imodoka zatinyaga kunyura hano ubu rero zigiye kujya zihanyura imigenderanire ikomeze kuba myiza".

Nyirakwezi Odetha we yunze mu rya mugenzi we avuga ko n’ubucuruzi buzagenda neza kuko imigenderanire izaba ihari kubera umuhanda. Ati “Urebye n’abacuruzi bazabona uburyo bacuruza kuko uyu muhanda nuba uri gukoreshwa tuzi neza ko n’abaguzi bazaba benshi nk’uko tubibona n’ahandi hari imihanda myiza. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turamushimira cyane".
ANDI MAFOTO AGARAGAZA UYU MUHANDA URI KUBAKWA
Uyu muhanda uje mu rwego rwa RUDP II icyiciro cya 3