Iki gikorwa kizwi nka Rubavu Night Run cyari kigamije gushishikariza abaturage kwitabira siporo no gukomeza kubahuza n'abahanzi bazataramira i Rubavu. Cyitabiriwe n'abaturage benshi bifatanyije n'ubuyobozi bw'akarere, abafatanyabikorwa ndetse n'abahanzi bazengurutse igihugu muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Mu rugendo rw'iri serukiramuco, abahanzi umunani ari bo Chris Eazy, Kenny Sol, Bushali, Kivumbi King, Davis D, Marina, Amalon na Ross Kana ni bo bazengurutse igihugu basusurutsa abakunzi b'umuziki mu ntara zitandukanye.
Buri karere kandi kagiye kakira umuhanzi w'umushyitsi wigeze kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS). I Huye hataramiye Platini P, i Muhanga haza Butera Knowless, i Karongi haza Bruce Melodie, i Nyagatare haza Tom Close, naho i Musanze haza Riderman.
MTN Iwacu Muzika Festival 2026 yatangiye ku wa 20 Kamena 2026 i Huye, ikomereza mu turere dutandukanye tw'igihugu mbere yo kugera i Rubavu, aho isozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2026.
Igitaramo kiri bubere kuri Stade ya Rubavu (Umuganda) kirahuriza hamwe abahanzi bazengurutse igihugu bose, ndetse kiragaragaramo n'itsinda Urban Boyz ryegukanye Primus Guma Guma Super Star, iki gitaramo nicyo gisoza ku mugaragaro urugendo rwa MTN Iwacu Muzika Festival 2026.

Abahanzi ba MTN Iwacu Muzika Festival bifatanyije n'abaturage muri siporo rusange mbere y'igitaramo

Abahanzi bazagutaramira i Rubavu bifatanyije n'abaturage muri siporo rusange

Mbere y'igitaramo gisoza MTN Iwacu Muzika Festival 2026, abahanzi bakoze siporo n'abaturage ba Rubavu
