Rubavu: Abahanzi bararira ayo kwarika nyuma y'amarushanwa Gisenyi Music Awards na Za mpano Awards

Imyidagaduro - 27/09/2018 4:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Rubavu: Abahanzi bararira ayo kwarika nyuma y'amarushanwa Gisenyi Music Awards na Za mpano Awards

Nyuma y'amarushanwa nka Gisenyi Music Awards na Zampano Awards yaberaga mu karere ka Rubavu kuri ubu abahanzi bo muri aka karere bararira ayo kwarika.

Gutera imbere by'umuziki w'akarere ka Rubavu bizaturuka ku bufatanye bwa buri wese hitawe ku cyo akora mu guteza imbere impano zitandukanye. Gusa mu karere ka Rubavu imyaka ibaye itanu irushanwa rya Gisenyi Music Awards rizimiye ndetse n'ibiri (2) irushanwa ryitwaga 'Zampano Awards' ritakibaho.

Mu gushaka kumenya neza uburyo abahanzi bo mu karere ka Rubavu babayeho ndetse n'uko bumva ikibazo cyo kubaho batagira irushanwa ribahemba nyamara bakora iyo bwabaga ngo batere imbere, twegereye bamwe mu bahanzi bo muri aka karere, tuganira na producer Jules B ndetse n'abaturage bo muri aka karere bagira ibyo badutangariza.

Mu kiganiro n'umwe mu bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop, Apple Gold ndetse na Pc One G Dedartist bahurije ku kintu cyo kuba akarere ka Rubavu gafite buri kimwe ariko kakabura abashoramari muri muzika ngo babafashe. Apple Gold mu magambo ye yagize ati:

Erega buriya i Rubavu dufite impano nyinshi kandi umuziki wa kera uzi ko wagira ama awards (ibihembo) ariko ubu twe nta gihembo na kimwe tugira. Muri 2013 ni bwo mu karere ka Rubavu habereye irushanwa ryitwaga Gisenyi Music Awards nyuma yaho haza icyitwa Zampano muri 2016 ariko kuva ubwo ntiwambaza aho byagiye. Umuziki wacu usigaye utubabaza na cyane ko n'amarushanwa abereye i Kigali usanga nta yo tuzi kuko batadushyiramo.

Apple Gold

Apple Gold ni umwe mu bahanzi twaganiriye nawe

Ku ruhande rw'abakora indirimbo ndetse n'abakunzi b'umuziki w'akarere ka Rubavu bose bemeje ko hakenewe ibihembo ngo na cyane ko byongerera abahanzi imbaraga bagakora cyane kandi bakora ibyiza. Producer Jules B ukorera muri studiyo ya Vision Jeunes Nouvelles y'i Rubavu yatubwiye ko bibabaje cyane icyakora atanga icyizere ko ejo cyangwa ejo bundi ibihembo byagaruka bityo abahanzi b'i Rubavu badakwiriye gucika intege muri muzika barimo ngo na cyane ko banashobora guhatanira ibindi bihembo bibera i Kigali n'ahandi.

Apple Gold

Producer Jules B ukorera muri studio ya Vision Jeunes Nouvelles 

Tubibutse ko ibihembo biherutse gutangwa mu karere ka Rubavu ari Gisenyi Music Awards byatanzwe muri 2013 ndetse na Zampano byatanzwe muri 2016 bigatwarwa n'itsinda ryitwaga One Blood ryari rigezwe muri icyo gihe gusa kuri ubu risa niryamaze kuzima. Mu buryo bwo gushaka kumenya neza iby'iki kibazo twashatse kuvugisha uruhande rw'abashinzwe imyidagaduro mu karere ka Rubavu ntibyadukundira gusa tuzakomeza kubibakurikiranira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...