Uyu mukino wa 1/2 wakinwe ku mugoroba wo ku wa
Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026 muri BK Arena, witabiriwe n’abafana ibihumbi
n’ibihumbi bari barimo na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari
waje gushyigikira iyi kipe ihagarariye igihugu.
Agace ka mbere katangiye amakipe yombi yigana cyane,
buri kipe ishaka uko ikora ibintu byayo hakiri kare. RSSB Tigers BBC
yageragezaga gukoresha umuvuduko n’imikinire yihuse, mu gihe Al Ahly yo
yakinaga yitonze ishingiye ku bunararibonye.
Mu gace ka kabiri, RSSB Tigers ibifashijwemo n’abarimo Oumar Ballo na
Craig Randall yakomeje kwerekana ubushongore n’ubukaka gusa na Al Ahly nayo
ibifashijwemo n’abarimo Kelvin Murphy na Nuni Omot bakomeje kuba hafi aho ndetse amakipe ajya
kuruhuka anganya amanota 50-50.
Agarutse avuye kuruhuka, RSSB Tigers BBC yongeye
gukina umukino uri ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ibifashijwemo na Teafale
Lenard Jr ndetse na Mangok Mathiang batsindaga amanota menshi.
Nubwo Zachary Lofton yafashije Al Ahly kugabanya
ikinyuranyo mu mpera z’agace ka gatatu, RSSB Tigers yakomeje kuyobora umukino
ku manota 80 kuri 76.
Mu gace ka nyuma, abafana bari buzuye BK Arena
bakomeje gusunika ikipe yabo, Antino Jackson, Mangok na Teafale bakomeza
gutsinda amanota yiganjemo aya ‘Free Flow’ yatumye ikinyuranyo kigera mu manota
10.
Umukino warangiye RSSB Tigers BBC itsinze amanota
106-97, abafana bose bahaguruka bishimira amateka mashya yari amaze kwandikwa.
Ni intsinzi yatumye u Rwanda rukomeza kwerekana ko
rumaze kuba kimwe mu bihugu bikomeye muri Basketball nyafurika, cyane cyane
nyuma yo kwakira BAL inshuro 6 zitandukanye no guteza imbere ibikorwa remezo
bya siporo.
RSSB Tigers BBC izakina umukino wa nyuma wa BAL 2026
ku Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026, aho izahura n’izatsinda hagati ya Petro
de Luanda na Al Ahly Benghazi zifitanye umukino kuri uyu wa Kane.
RSSB Tigers yanditse amateka mashya yo kugera ku mukino wa nyuma wa BAL 2026





Perezida Kagame mu bashimishijwe n'amateka mashya yanditswe na RSSB Tigers
