Ni mu mukino wa nyuma wa BAL 2026 wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Gicurasi 2026 saa Kumi n'ebyiri muri BK Arena yari yakubise yuzuye.
Binyuze ku barimo Abou Bacar Pedro Gakou, ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yatangiye umukino iri hejuru cyane ya RSSB Tigers. Iyi kipe yakoze amanota 20, RSSB Tigers itarakoramo.
Mbere y’uko agace ka mbere karangira iyi kipe ihagarariye u Rwanda ibifashijwemo n’abarimo Leonard Craig Randall na Dieudonne Ndayisaba Ndizeye yatangiye kwinjira mu mukino ubundi karangira itsinzwe amanota 27 kuri 16.
Mu gace ka kabiri RSSB Tigers yaje yariye karungu binyuze ku barimo Axel Olenga Mpoyo na Leonard Craig Randall II bakoraga amanota yiganjemo atatu. Yagiye irusha Petro de Luanda, igice cya mbere kirangira iyoboye n’amanota 42 kuri 37.
Mu gace ka gatatu Petro de Luanda yaje ifite gahunda yo gukuramo iki kinyuranyo cy’amanota yose ibifashijwemo n’abarimo Yanick Moreira, gusa karangira RSSB Tigers ikiyoboye n’amanota 61 kuri 59.
Mu gace ka Kane ari na ko ka nyuma iyi kipe yo muri Angola yaje ikomerezaho ndetse bidatinze ihita ijya imbere.
RSSB Tigers yaje kongera kujya imbere ibifashijwemo n’amanota yiganjemo atatu yakorwaga na Leonard Craig Randall, umukino urangira itsinze amanota 90 kuri 88 ihita yegukana igikombe cya BAL 2026.
Niyo kipe ya mbere mu Rwanda ikoze aya mateka yo kwegukana igikombe cya BAL.
Craig Randall II yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa naho Muthiang Mangok aba umukinnyi umwiza wugarira.


RSSB Tigers yegukanye igikombe cya BAL 2026


Perezida Kagame yakurikiranye mukino wa nyuma wa BAL ya 2026

Byari ibyishimo ku bafana ba Tigers




