Ni mu mukino wa Gatatu wa RSSB Tigers muri Kalahari Conference wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Moya z’umugoroba i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya Johannesburg Giants yari imbere y’abafana bayo niyo yatangiye neza umukino iboneza mbere mu nkangara ku manota ya Nkosinathi Sibanyoni.
RSSB Tigers nayo ntabwo yatinze kwinjira mu mukino ndetse binyuze ku barimo Leonard Craig Randal yaje kujya imbere mu manota gusa biza kurangira agace ka mbere karangiye Johannesburg Giants ariyo iyoboye n’amanota 27 kuri 25.
Mu gace ka Kabiri ikipe ya Johannesburg Giants ibifashijwemo n’abarimo Jakobi Terrell Heady yaje igerageza kurwana no kongera ikinyuranyo cy’amanota ariko RSSB Tigers iyibera ibamba.
Habura iminota itatu ngo agace ka mbere karangire, amanota abiri ya Mangok Mathiang yatumye RSSB Tigers ijya imbere ubundi karangira iyoboye n’amanota 49 kuri 47.
Mu gace ka Gatatu RSSB n’ubundi yakomeje kujya inbere ari nako Johannesburg Giants icungira hafi. Karangiye iyi kipe ihagarariye u Rwanda iyoboye n’amanota 74 kuri 71.
Mu gace ka kane RSSB Tigers n’abarimo Mangok Mathian wari wahiriwe n’umukino cyane na Antino Alvares Jackson Jr yagiye yongera ikinyuranyo cy’amanota ubundi umukino urangira itsinze Johannesburg Giants amanota 102 kuri 89.
Ni umukino wa Gatatu w’ikurikiranya RSSB Tigers yatsinze ndetse ihita inakatisha itike y’imikino ya 1/4 cya BAL ya 2026 izabera i Kigali kuva tariki ya 22 z’ukwezi gutaha kwa 5 kugeza tariki ya 31.

RSSB Tigers yatsinze Johannesburg Giants yerekeza mu mikino ya 1/4 cya BAL 2026
